Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko abarenga 50% by’abana mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gukitsina, ku mubiri cyangwa ku marangamutima.
Ihohoterwa rikorerwa abana ni ukuvutswa uburenganzira bwe bw’ibanze. Mu Rwanda, abakobwa 5 ku 10 n’abahungu ba 6 ku icumi bakorewe ihohoterwa icyarimwe – ku gitsina, ku mubiri cyangwa mu marangamutima – mbere yuko bagira imyaka 18. Akenshi abana bakunze guhohoterwa n’abo bazi: ababyeyi, abaturanyi, abarimu cyangwa inshuti.
Leta y’u Rwanda yiyemeje kurengera abana n’urubyiruko kugira ngo badakorerwa ihohotera, gushakirwaho indonke, gufatwa nabi no gutereranwa. Kubera ko Leta y’u Rwanda yemeraga ko nta makuru akenewe kandi yuzuye ahari, byatumye ikora ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko (VACYS) mu mwaka wa 2015-2016. Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga na UNICEF, CDC na IDRC, amakuru yakusanyijwe mu bana n’urubyiruko bagera ku 2,000 kugira ngo hamenyekane uko ikibazo cy’ihohoterwa giteye mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwasanze 24% by’abakobwa na 10% by’abahungu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ihohoterwa ribabaza umubiri ryakorewe 37% by’abakobwa na 60% by’abahungu. Ihohoterwa ku marangamutima ni kimwe mu byari bigize ubushakashatsi; 12% by’abakobwa na 17% by’abahungu bakorewe iryo hohoterwa igihe kimwe mu buto bwabo.
Dr. Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Ubu bushakashatsi buzadufasha mu gushyiraho ingamba no kunoza serivise zihabwa abakorewe ihohoterwa. Leta yemera akamaro ko gukoresha uburyo buhuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye mu gukumira no gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane kubera ingaruka mbi bigira ku iterambere mbonezamubano n’ubukungu.”
Igihe abana bakorewe ihohoterwa, ingaruka ribagiraho ziba zirenze inkovu zigaragara ku mubiri. Uretse ibikomere ritera, abana bakorewe ihohotera baba bari mu kaga ko gusiba cyangwa guta ishuri, cyangwa kugira ibibazo by’ihungabana. Rimwe na rimwe ibi bibazo by’ihungabana bishobora no guhembera ibitekerezo biganisha ku kwiyahura.
Ikibabaje ibikorwa byinshi by’ihohoterwa ntabwo bikunze kuvugwa. Abagera kuri 40% by’abakobwa na 60% by’abahungu ntawe bigeze babwira ibibazo by’ihohoterwa bakorewe nubwo bari bazi abo bakwiyambaza. Abana benshi ntabwo bigeze bamenyekanisha ihohoterwa bakorewe kubera ko batari bazi ko ari ikibazo cyangwa bibwiye ko byatewe n’amakosa bakoze.
Gukemura ibibazo by’ihohoterwa bikigaragara ni ingenzi mu kurengera ejo hazaza h’abana n’urubyiruko. Ubushakashatsi bwasanze 8% by’abahungu baba bishobora guhohotera abandi bana mu gihe bo ubwabo bakorewe ihohoterwa, naho 60% by’urubyiruko cyane cyane abakobwa ubwabo, bumva ko abagore bagomba kwihanganira ihohoterwa kugira ngo imiryango idatana.
Ted Maly, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yagize ati: “UNICEF yiteguye kurandura ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko. Turashimira Leta y’u Rwanda kuba barabashije gukora ubu bushakashatsi kandi tukaba tubijeje ubufatanye bwacu mu gutegura no gushyira mu bikorwa Gahunda y’Ibikorwa ku rwego rw’igihugu mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’ibyavuye mu bushakashatsi. Ihohotera rikorerwa abana rishobora gukumirwa. Ni inshingano ya buri wese gukora ibishoboka byose mu kurirwanya.”
Gahunda y’Ibikorwa ku rwego rw’igihugu izaba ikubiyemo ibikorwa bihuriweho n’inzego zitandukanye mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…