UBUKUNGU

Gicumbi: Iterambere ry’Umujyi ryatangiriye mu kuwuvugurura

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Felix avuga ko kuba amwe mu mazu yarasenywe mu mugi wa Gicumbi aruko yasaga n’ashaje kandi hari gahunda yo guteza imbere umujyi hakubakwa amazu abereye kurusha ndetse ajyanye n’igihe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu muyobozi yatangaje ko urebye intera imaze kugerwaho haba mu bikorwa remezo no mu buzima busanzwe bigeze ku rwego rushimishije akaba ari nayo mpamu byabaye ngombwa ko no mu birebana n’inyubako habaho iterambere maze hakubakwa amazu aberanye n’umujyi.

Aha Umuyobozi w’Akarere agira ati :”Gahunda ihari nukubaka uyu mujyi, dufite gahunda y’uko uyu mujyi wubakwamo inzu zibereye, hari bamwe bamaze kubaka , hari n’abandi twamaze kwemerera ko batangira kubaka inyubako ziboneye ariko imirimo yo guteza imbere uyu mujyi irimo kwihutishwa kugira ngo byanze bikunze uzahinduke ujyane n’igihe, twagerageje kubyumvisha abacuruzi kandi turashima urugero rw’imyumvire bamaze kugeraho kuko babyumvise neza, dufite icyizere ko mu mpera z’umwaka wa 2020 tuzaba tugeze ku rwego rushimishije mu birebana n’iterambere ry’uyu mujyi”.

Moyor asoza ashimira urwego rw’abikorera mu Rwanda PSF kuba rwarabafashije mu kumvisha no kuganiriza abacuruzi bagasobanurirwa ko habaho igikorwa cyo gusimbuza inzu zari zishaje izigendanye n’igihe kandi hakurikijwe gahunda y’umujyi wa Gicumbi.

Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishije abikorera bari bagaragaje ko baterwa isoni n’uburyo amazu yo mur’uyu mujyi asa n’ashaje, aho mu kiganiro n’ikinyamakuru Muhabura.rw Bwana Nkorongo Francois mu izina ry’abikorera yagize ati :” usanga aya mazu ubona muri uyu mujyi ba nyirayo batakibarizwa ino rero nk’ingamba twafashe ni ukubashaka tukaganira nabo baba bashobora gukora amavugurura bakayakora cyangwa hari ikindi bakora nko gusenya bakubaka bundi bushya inyubako zigezweho nabyo bigakorwa”.

Agasoza agira ati :“Ni ikibazo kiduhangayikishije nk’abikorerea hano muri aka karere kuko natwe ntago dushimishwa no gukorera mu mujyi udasa neza nk’abandi, niyo mpamvu ubona tugiye gukaza ingamba zo kuvugurura uyu mujyi wacu nawo ukaza mu mijyi isa neza hano mu Rwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Felix

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’amajyaruguru, kagizwe n’imirenge 21n’utugali 109 n’imidugudu 630 kakaba gatuwe n’abaturage 438 818 batuye mu ngo 97857 batuye kandi ku buso bwa km2 bungana na 829 nk’uko bigaragara mu ibarurishamibare ryo kugera mu kwezi kwa cyenda 2019.

Aka karere gatuwe n’abaturage babarirwa mu byiciro bine by’ubudehe nukuvuga 21,7% babarizwa mu cyiciro cya 1 naho 35,4% babarizwa mu cyiciro cya kabiri 42,8% babarizwa mu cyiciro cya gatatu naho 0,1% babarizwa mu cyiciro cya kane.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

2 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

3 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

6 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago