UBUKUNGU

Gicumbi: Iterambere ry’Umujyi ryatangiriye mu kuwuvugurura

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Felix avuga ko kuba amwe mu mazu yarasenywe mu mugi wa Gicumbi aruko yasaga n’ashaje kandi hari gahunda yo guteza imbere umujyi hakubakwa amazu abereye kurusha ndetse ajyanye n’igihe.

Advertisements

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu muyobozi yatangaje ko urebye intera imaze kugerwaho haba mu bikorwa remezo no mu buzima busanzwe bigeze ku rwego rushimishije akaba ari nayo mpamu byabaye ngombwa ko no mu birebana n’inyubako habaho iterambere maze hakubakwa amazu aberanye n’umujyi.

Aha Umuyobozi w’Akarere agira ati :”Gahunda ihari nukubaka uyu mujyi, dufite gahunda y’uko uyu mujyi wubakwamo inzu zibereye, hari bamwe bamaze kubaka , hari n’abandi twamaze kwemerera ko batangira kubaka inyubako ziboneye ariko imirimo yo guteza imbere uyu mujyi irimo kwihutishwa kugira ngo byanze bikunze uzahinduke ujyane n’igihe, twagerageje kubyumvisha abacuruzi kandi turashima urugero rw’imyumvire bamaze kugeraho kuko babyumvise neza, dufite icyizere ko mu mpera z’umwaka wa 2020 tuzaba tugeze ku rwego rushimishije mu birebana n’iterambere ry’uyu mujyi”.

Moyor asoza ashimira urwego rw’abikorera mu Rwanda PSF kuba rwarabafashije mu kumvisha no kuganiriza abacuruzi bagasobanurirwa ko habaho igikorwa cyo gusimbuza inzu zari zishaje izigendanye n’igihe kandi hakurikijwe gahunda y’umujyi wa Gicumbi.

Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishije abikorera bari bagaragaje ko baterwa isoni n’uburyo amazu yo mur’uyu mujyi asa n’ashaje, aho mu kiganiro n’ikinyamakuru Muhabura.rw Bwana Nkorongo Francois mu izina ry’abikorera yagize ati :” usanga aya mazu ubona muri uyu mujyi ba nyirayo batakibarizwa ino rero nk’ingamba twafashe ni ukubashaka tukaganira nabo baba bashobora gukora amavugurura bakayakora cyangwa hari ikindi bakora nko gusenya bakubaka bundi bushya inyubako zigezweho nabyo bigakorwa”.

Agasoza agira ati :“Ni ikibazo kiduhangayikishije nk’abikorerea hano muri aka karere kuko natwe ntago dushimishwa no gukorera mu mujyi udasa neza nk’abandi, niyo mpamvu ubona tugiye gukaza ingamba zo kuvugurura uyu mujyi wacu nawo ukaza mu mijyi isa neza hano mu Rwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NDAYAMBAJE Felix

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’amajyaruguru, kagizwe n’imirenge 21n’utugali 109 n’imidugudu 630 kakaba gatuwe n’abaturage 438 818 batuye mu ngo 97857 batuye kandi ku buso bwa km2 bungana na 829 nk’uko bigaragara mu ibarurishamibare ryo kugera mu kwezi kwa cyenda 2019.

Aka karere gatuwe n’abaturage babarirwa mu byiciro bine by’ubudehe nukuvuga 21,7% babarizwa mu cyiciro cya 1 naho 35,4% babarizwa mu cyiciro cya kabiri 42,8% babarizwa mu cyiciro cya gatatu naho 0,1% babarizwa mu cyiciro cya kane.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago