UBUZIMA

U Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Corona Virus kitaragera ku butaka bw’Igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko imbaraga u Rwanda rumaze iminsi rushyira mu gukumira icyorezo cya Ebola ndetse n’ibindi byorezo  zitahungabanyije ubushobozi bw’Igihugu bwo guhangana n’ibindi byorezo by’inzaduka birimo na Coronavirus.

Ati “Gahunda z’ubuzima mu gihugu cyacu ziri muri gahunda zihabwa ingengo y’imari kurusha izindi  tuzi icyemezo cya Abuja cyafashwe  mu myaka 10 ishize  cy’uko ibihugu bikwiye gushyira ingengo y’imari irenze 15% twe twarabirengeje rero icyo dukora ntabwo ari ukwicara ngo icyorezo nikiza tuvuge ngo dukeneye amafaranga angana gutya, ingengo y’imari duhabwa igera kuri miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda haba harimo no kwitegura ibyorezo, ubu tumaze igihe kirekire twitegura icyorezo cya Ebola ariko tuba duteganyiriza n’ibindi byose bishobora kuza tubikora mu guhugura abakozi,kugira laboratoire zikora neza no kuvugurura ibikoresho.”

U Rwanda rwashimangiye ko rwashyizeho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Corona Virus kitaragera ku butaka bw’Igihugu.

Muri iyi minsi hakomeje gutangazwa umubare munini w’abanduye iki cyorezo kandi Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije u Bushinwa igihugu iki cyorezo cyatangiriyemo aho kimaze guhitana abasaga 200 na ho abasaga 9,000 bakaba bamaze kucyandura mu bihugu 23 by’isi.

Iki cyorezo cya Coronavirus kivugwa mu Bushinwa kandi cyatumye sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere “ Rwandair’’ ihagarika by’agateganyo ingendo zijya cyangwa ziva I guangzu mu Bushinwa.

RwandAir yavuze ko kuva kuri iyi tariki ya 31 kugeza igihe izamenyesha abayigana, ibaye ihagaritse izi ngendo by’agateganyo bitewe n’uko ishami rya Lonu rishinzwe ubuzima ryaraye ritangaje ibihe bidasanzwe ku isi yose kubera iki cyorezo kimaze guhitana ubuzima bwa benshi.

Abantu bari baraguze amatike ya Rwandair ajya cyangwa ava Guangzu ngo bazasubizwa amafaranga yabo cyangwa se bahindurirwe amatike.

Umunyamabanga uhoraho  muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  Urujeni Bakuramutsa avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukorana n’igihugu cy’Ubushinwa mu guhangana n’iki cyorezo.

Ati “Ambasade y’u Rwanda mu bushinwa  i Beijing iri gukorana n’abanyarwanda baba muri iki gihugu 155 batuye mu ntara ya HUBEI iyi ni intara ingendo zahagaritswe,aho mu banyarwanda bahatuye nta we urandura indwara ya coronavirusi tukab turi gukurikirana ko icyo bakeneye cyose bari kukibona.Leta y’u Rwanda ifitiye ikizere ubushobozi bw’igihu cy’ubushinwa  mu kurwanya iki cyorezo tukibuka gushimira  no gushima imbaraga leta y’ubushinwa yashize mu bikorwa  byo kurwanya iki cyorezo gihangayikishije isi”

Kuva taliki ya 31 Ukuboza 2019 ubwo iyi ndwara ya Corona Virus yagaragaraga mu gihugu cy’Ubushinwa, imaze kugera mu bihugu 23, Ibihugu bikaba byarafashe ingamba zo guhagarika ingendo zo mukirere zerekeza mu bice biherereyemo iki cyorezo.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu Rwanda hakaba harashyizwe ibikoresho n’itsinda ry’abagaga 10 bahoraho mu gupima abinjira mu Rwanda muri gahunda yo gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo mu gihugu.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

6 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

6 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago