Nta munyeshuri uzongera kwimuka atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi hamwe n’ibizamini

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza asaba ibigo by’amashuri kwimura abanyeshuri ari uko batsinze ibizamini n’isuzuma bumenyi gusa, utageze ku manota asabwa agasibizwa mu mwaka yarimo.

Aya mabwiriza asohotse nyuma y’aho Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020, mu Kigo cy’Ingabo z’Igihugu gitanga amasomo ya Gisirikare kiri i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, wikije ku kibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n’uburezi, harimo uvuga ku “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi”.

Kongera umubare w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no gushyiraho uburyo butuma arushaho kwitabirwa, gusuzuma ireme ry’uburezi butangwa muri za kaminuza n’amashuri makuru no kuvugurura ibisabwa kugira ngo kaminuza n’amashuri makuru bishya byemererwe gutangira gukora.

Aya mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi avuga ko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza, umwana wese wakurikiranywe neza yimurirwa mu mwaka ukurikira ariko ko “nta munyeshuri ugomba kwimukira mu mwaka ukurikiyeho atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bizajya bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo cyemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Muri icyo cyiciro, umwana yirukanwa ari uko afite imyitwatire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi muri icyo kigo cy’ishuri.

Naho mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, mu gihe umunyeshuri arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntashobore gutsinda ikizamini cya leta, ahabwa amahirwe yo gusibira kugira ngo azashobore gukora neza mu mwaka ukurikira.

Muri icyo cyiciro, nabwo umunyeshuri yirukanwa gusa iyo afite imyitwarire ibangamiye abandi, itatuma akomeza kwiga ku kigo yigagaho.

Aya mabwiriza avuga ko mu mashuri yisumbuye naho umunyeshuri atagomba kwimukira mu mwaka ukurikiraho mu gihe “atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Naho umunyeshuri urangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yimurirwa mu mwaka ukurikiraho (uwa kane) iyo yatsinze ikizamini cya leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Iyo atatsinze ikizamini cya leta, ahabwa amahirwe yo gusibira, ndetse yaba afite imyitwarire mibi itatuma akomeza kwigana n’abandi muri iryo shuri, akanama gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana, kagafata umwanzuro wo kumwirukana.

Kimwe n’ibindi byiciro by’amashuri yaba ay’imyuga n’amashuri makuru, nta na hamwe aya mabwiriza avuga impamvu yatuma umunyeshuri yimurwa bidashingiye ku buryo yatsinze amasomo.

Kwimura abanyeshuri bose abatsinze n’abatsinzwe ibyiswe ‘Promotion Automatique’, ni kimwe mu byakunze gutungwa agatoki ko bidindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda, gusa inzego zishinzwe uburezi zikitana bamwana ku wafashe uyu mwanzuro.

Byakunze kuvugwa ko kwimura abanyeshuri bose ari amabwiriza abarimu bahawe na Minisiteri y’Uburezi, gusa yo irabihakana ikavuga ko icyo abarimu basabwa ari ugufata icyemezo kiri mu nyungu z’umunyeshuri.

Hari hashize imyaka isaga 15, abarimu bimura abanyeshuri bose, uwatsinze n’uwatsinzwe bakajyana mu wundi mwaka nta gusibira kubayeho. Iyo uganiriye n’abarimu, bakubwiraga ko ari amabwiriza bahawe.

Mu 2019, Umwarimu wo mu Karere ka Huye, witwa Imanirabaruta Valens, yavuze ko impinduka za hato na hato ari imwe mu mpamvu ituma ireme ry’uburezi ritagerwaho uko bikwiye.

Ati “Ikintu kijyanye no kwimura umwana atigeze asibira. Iyi ngingo ijya kujyaho ntabwo hitawe ku bumenyi karemano bw’umwana. Iyo umwana yiga aziko azimuka adasibiye nta ngufu ashyiramo, ugasanga yimutse nta kintu azi.”

Icyo gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko atemeranya n’uwo mwarimu ahubwo ashimangira ko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yumviswe nabi.

Ati “Amabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze mu 2001 yari asobanutse, murabyibuka hariho intego z’ikinyagihumbi kugira ngo abana bose bajye ku ishuri, amabwiriza yasobanuraga ko icyo umurezi atagomba gushyira imbere ari ukuvuga ngo mwebwe nzabasibiza mwebwe nzabirukana”.

Yakomeje agira ati “Wowe urarwana no kugira ngo abana baze ku ishuri none wowe uravuga ngo ubasubize mu rugo? Oya ugomba kubakurikirana umunsi ku munsi, abafite intege nke ugashyiraho uburyo bwo kubafasha.”

“Hanyuma byagaragara ko hari abana bafite igipimo cy’ubumenyi bucye mu isomo runaka, ku buryo batakomeza nabyo akaba ari ibintu nk’umurezi ushobora gutangaho ibisobanuro kandi bikumvikana.”

Yatanze urugero rw’umwana ushobora kumara igihembwe cyose arwaye, yanagaruka ku ishuri akiga iminsi micye ugereranyine n’abandi, uwo mwana ngo aba akwiye gusibira. Yakomeje ashimangira ko Mineduc atariyo ijya mu bigo by’amashuri kugena abazimurwa n’abazasibira.

Tariki ya 26 Gashyantare 2019, ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe, Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo umwana utatsinze yimurwa.

Icyo gihe yagize ati “Sinibwira ko hari umwarimu wifuza ko yasibiza abanyeshuri. Umunyeshuri utatsinze we bamwimura bate? Biri impande zombi rero. Hari ubwo umunyeshuri aba atatsinze kubera ko yigishijwe nabi ibyo ubibara ku mwarimu.”

Emmanuel Mudidi wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi ndetse n’aya mabwiriza yo kwimura abanyeshuri yatangiye gukurikizwa ubwo yari Minisitiri.

Ubwo yari abajijwe na IGIHE uko yakira kuba ashyirwa mu majwi ku isonga ry’abazanye “Promotion automatique”, yasubije ati “Reke nkwereke kugira ngo usobanukirwe. Reba ufashe agacupa k’amazi ukagakata ku ndiba hanyuma ukagacurika, ugashyiramo amazi, hasi ku munwa w’icupa hafunguye byagenda bite? Amazi arasohoka ariko ajyamo ntangana n’avamo kubera ko ku munwa w’icupa ari hato. “

“Iyo hagiyemo menshi hagasohoka make andi arasesekara. Nicyo natwe twari dufite. Abana uko binjiraga mu mashuri abanza, siko basohokaga mu mwaka wa gatandatu. Bamwe bagombaga gutakara.”

Yakomeje avuga ko “Ntabwo mvuga ngo umwana utamenye gusoma dukomeze tumutware atazi gusoma, ahubwo wagakwiriye kwibaza uti ko uyu mwana yiganye n’abandi kuki atazi gusoma? Ukabanza kumenya indwara arwaye ukayivura. Umwana uramukurikirana, wenda ntazajye aho muri Kaminuza, ntazabe umutekinisiye w’igitangaza ariko hari ibindi yashobora gukora nk’imyuga n’ubukorikori.”

Ubwo yafunguraga umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, Perezida Kagame yikije ku bibazo biri mu burezi, avuga ko hari igikwiriye gukorwa mu maguru mashya.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuko mu myaka 15 iri imbere ushobora “kuzashaka umuntu ugira meya cyangwa minisitiri ukamubura”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *