Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko ingengo y’imari ya 2019/20 iziyongera ikava kuri miliyari 2,876.9 Frw yariho ikagera kuri miliyari 3,017.1 Frw, bigaragaza inyongera ya miliyari 140.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Ndagijimana Uzziel yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite impinduka z’ingenzi zikubiye mu ivugururwa ry’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Yabwiye Inteko rusange ko basaba ko ingengo y’imari ingana na miliyari ibihumbi 2876.9 z’amafaranga y’u Rwanda yari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Kamena 2019, yiyongera ikagera kuri miliyari ibihumbi 3,017.1 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 140.1 Frw.

Yabwiye inteko ko impinduka zihari ari uko amafaranga yinjizwa mu isanduku ya leta ava imbere mu gihugu azava kuri miiliyari 1726.2, akagera kuri miliyari 1801.9 Frw, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 75.7 Frw.

Avuga ko iyi nyongera izaturuka mu mafaranga ava mu misoro, ateganyijwe kwiyongera kubera izamuka ry’ubukungu ndetse no ku yandi mafaranga yinjizwa mu ngego y’imari atari imisoro.

Ati “Amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga ateganyijwe kugabanukaho miliyari 6.8 z’amarafarnga y’u Rwanda akava kuri miliyari 409.8 Frw akagera kuri miliyari 403 Frw.”

Dr Ndagijimana yavuze ko iyi nyongera izafasha mu kwishyura imishahara y’abaganga bashya no kubazamura mu ntera, kubonera za ambasade nshya arizo Accra muri Ghana, Doha muri Qatar, Rabat muri Marocco n’izindi nzego zirimo minisiteri y’umutekano mu gihugu amafaranga yo gukoresha.

Yavuze ko hari kandi amafaranga afasha mu bwisungane mu kwivuza, ndetse n’amafaranga afasha mu gutanga amata ku bana n’ibindi.

Yatangaje ko amafaranga agenewe imishinga azava kuri miliyari 1152.1 agere kuri miliyari 1156.2 Frw.

Amafaranga agenewe ishoramari rya leta azava kuri miliyari 244.2 Frw, agere kuri miliyari 257.2, aziyongeraho miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ubukungu bwari bwifashe

Muri rusange yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2019, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10.9%, ugeranyije n’igipimo kingana 8.3% cyari cyagezweho mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2018.

Yavuze ko ibi byaturutse ku izamuka rishimishije ry’ubuhinzi, inganda na serivisi.

Dr Ndagijimana yavuze mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2019, ubuhinzi bwazamutse kuri 5.7%, inganda kuri 17.7%, naho serivisi kuri 11%.

Ati “Ku bijyanye n’igipimo cy’izamuka ry’ibiciro rusange ku masoko, ibiciro byazamutse byari hasi mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’umwaka wa 2019 kuko byari kuri 0.6%, ariko bitangira kuzamuka mu gihembwe cya gatatu ku mpuzandengo ya 2.4% n’igihembwe cya kane ku mpuzandengo ya 6%.”

Gusa yavuze ko mu Ukuboza 2019, iri zamuka ry’ibiciro ryazamutseho gato rigera kuri 6.7%.

Yagaragaje ko ubu hitezwe ko izamuka rusange ry’ibiciro rizagabanuka muri iki gihembwe cya mbere cya 2020 kubera umusaruro w’ubuhinzi.
Yagaragaje ko urwgeo rw’imari n’imicungire y’ifaranga narwo ryakomeje gutera imbere, aho amafaramga akoreshwa ku isoko yiyongereye ku gipimo cya 11.1% mu Ugushyingo 2019, inguzanyo zahawe abikorera zazamutse kuri 12.5%, hagati ya Ukuboza 2018 na Ugushyingo 2019.

Yavuze ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugeranyije n’idolari rya Amerika kabaganutse kuri 3.9% aribyo byatumye isoko ryo kuvunja no kuvunjisha ridahungabana cyane nk’uko byageze mu myaka yashize.

Yavuze ko uburyo bwinjiza amafaranga mu ngengo y’imari, hagati y’ukwezi kwa Nyakanga ingengo y’imari itangira kugeza mu Ukuboza 2019, hari hateganyijwe kwinjizwa amafaranga agera kuri miliyari 871.6 z’amafaranga y’u Rwanda mu isanduku ya leta, hinjiye miliyari 907.3. bivuze ko yarenzeho miliyari 35.7 ku yari ateganyijwe.

Avuga ko amafaranga yiyongereye yaturutse ku mafaranga yinjizwa akomoka mu gihugu harimo imisoro n’amahoro n’andi y’abaterankunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *