Tesfazion Natnael wo muri Eritrea niwe wegukanye Tour du Rwanda 2020

Umunya Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2020.

Abanya Eritrea bazi neza iri siganwa kuko uyu abaye uwa gatatu uritwaye nyuma ya Daniel Teklehaimanot waryegukanye mu 2010 na Merhawi Kudus waryegukanye mu 2019.

Muri rusange yakoresheje amasaha 23 iminota 13 n’amasegonda 01 mu isiganwa ryazengurutse u Rwanda rwose mu minsi 8 rimaze, mu ntera ya kilometero 889.

Tefazion Natnael yarushije Mugisha Moïse, Umunyarwanda ukinira ikipe ya SKOL Adrien Academy, amasegonda 54.

Agace ka nyuma k’isiganwa ariko kegukanywe na José Manuel Díaz Gallego, Umunya Espagne ukinira ikipe ya Nippo Delko Provence yo mu Bufaransa.

Agace ka nyuma kari gafite uburebure bwa kilometero 89, abasiganwa bazenguruka imihanda yo mu mujyi wa Kigali.

Díaz Gallego yakoresheje amasaha 2 iminota 33 n’amasegonda 24. Yasize Umunyarwanda Mugisha Moïse wabaye uwa kabiri amurusha amasegonda 2.

Iri rushanwa riri ku rwego rumwe n’irushanwa rya la Tropicale Amissa Bongo ryo mu gihugu cya Gabon, yombi akaba ari ku rwego rwa 2.1 ari rwo rwego ruri imbere ku marushanwa yo ku mugabane w’Afurika.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago