Kicukiro/Gahanga: Umuturage yasenyewe inzu yari amaze imyaka ibiri aguze ngo yubatswe mu kajagari

Maniragaba Eric wo mu murenge wa Gahanga mu karere ka kicukiro mu kagali ka gahanga mu mudugudu wa Rinini, aratabaza nyuma yo gusenyerwa inzu n’inzego z’Akagari, aho bavuga ko ngo yubatse mu kajagari nyarama we akavuga ko hashize hafi imyaka ibiri ayiguze akaba yarayiguze yuzuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Werurwe 2020, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahanga mu murenge wa Gahanga witwa Sandrine, yazindukiye mu rugo rwa Maniragaba Eric ngo arikumwe na DASSo ndetse n’abandi bagabo babiri, ategeka ko basenya inzu y’uyu muturage yose bakayishyira hasi.

Ibi ngo bibaye nyuma y’uko mu minsi yashize uyu muyobozi yaje mu rugo rw’uyu muturage agasenya umusarane yari amaze ku baka avuga ko atari yabisabiye uburenganzira, ngo agasiga amubwiye ko natagira icyo yibwira n’inzu abamo azagaruka kuyisenya.

Maniragaba Eric mu gahinda kenshi we n’umugorewe n’abana batatu, avuga ko iyinzu yashyizwe hasi n’inzego z’akagari yayiguze yubatse, kandi mu myaka ayimazemo ntawigeze amubwira ko yubatswe nta byangombwa ifite kuko we yayiguze yuzuye.

Yagize ati: “Aha hantu narimaze umwaka mpatuye, ubwo nari nubatse agatuwalete(Umusarane) umuyobozi w’akagari witwa Sandra araza  aravuga ngo kuki nubatse ibintu ntamubwiye, ndamubwira nti ni Tuwalete kandi nawe urabibona ko ntayo ngira niyompamvu nayubatse, arambwira ngo ningire icyo nibwira ngo, ntagize icyo nibwira azaza ayisenya, hashize nk’icyumweru araza arayisenya inzu yo irasigara kuko niho narintuye”.

Maniragaba ntiyigeze amenyeshwa ko inzu atuyemo yubatse mu kajagari, gusa ngo mu cyumweru gishize yagiye ku murenge ahasanga uyu muyobozi w’akagari, ngo amubwira ko niba ntakintu yibwiye azamusenyeraho n’inzu.

Ati: “Ejobundi kuwambere nagiye ku murenge hari ibyo ngiye gusinyishayo mpura nawe (Gitifu w’Akagari), duhuye arambwira ngo nanubu ntakintu uribwira n’iriya nzu nzaze nyisenye yasigaye?, ndamubwira nti <Ese uragirango nibwire iki inzu mazemo umwaka waba uyisenya uyiziza iki?> uyu munsi rero yaje arayisenya”.

https://youtu.be/CiJbfrt4d94
Umuturage yasenyewe Inzu n’ubuyobozi bw’Akagali ngo yaramaze imyaka ibiri ayiguze

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Rinini, ntibifuje ko bagaragara mu nkuru icyo bise kwirinda kwikoraho cg kwiteranya n’abayobozi, gusa bavuga ko iyi nzu y’uyu muturage yasenywe ku bw’akagambane kuko ngo yari imaze igihe kandi batigeze babwira nyirayo ko yubatswe bitubahirije amategeko, aha ngo babona atariyo yagombaga gusenywa kuko atariyo itubahirije igishushanyo mbonera cyangwa ibe isa nabi kuko hari izubatswe nyuma yayo kandi atari nziza kuyirusha.

Umwe muri bo yagize ati: “Mu byukuri turi mu kagambane gakomeye, iyinzu basenye hano yari ihamaze igihe kinini, bakigera ahangaha twababajije duti; ko iyi nzu muyisenye kandi tubizi ko yubatswe kera, nta zindi zubatswe muri uyu mudugudu mwabonye ziri hanyuma yayo?, gusa natwe twumiwe nyine tubura icyo dukora.”

Mu kugerageza kuvugana n’Umuyobozi w’Akagari ka Gahanga Sesonga Gatore Sandra, ku murongo wa telefone yadutangarije ko Umukozi ushinzwe imiturire mu murenge ariwe wagira icyo afasha Umunyamakuru ku isenyerwa ry’uyu muturage, kuko we ntacyo yabivugaho.

Hanyurwimfura Jean De Dieu Umucungamutungo ubu akaba n’Umusigire ku murenge wa Gahanga, avuga ko muri gahunda ya leta, Inzu yose yubatswe mu kajagari igihe cyose bimenyekanye batita ku gihe imaze yubatse iba igomba gusenywa.

Yagize ati: ”N’ubwo inzu yamara umwaka atarigeze asaba icyangombwa ni akajagari niyo yaba atarahawe n’inyandiko ariko akamenyeshwa ko ibyo yubatse ntacyangombwa afite ariko ntabikureho turayisenya”.

Aha uyu muyobozi akomeza avuga ko bagendera ku makuru bahabwa n’abaturage, kandi badafata amakuru y’umuntu umwe.

Ati:”Akenshi hari ubwo uyobora umudugudu atatanga amakuru, ariko undi muturage yahanyura akabona ibidasanzwe akabivuga, ntabwo dufata amakuru y’umwe kubera ko ushobora kugira uwo urenganya”.

Gusa n’ubwo bitavugwa ho rumwe, n’abayobozi ndetse n’abaturage bo muri uyu murenge wa Gahanga, bamwe mu batuye mu mudugudu wa Rinini bavugako bahura n’akarengane, ivangura ndetse bakavugako habamo na ruswa mu bayobozi n’ubwo batabasha ku byerura ngo babivuge kubera gutinya inzego z’ubuyobozi mu cyo bise kutiteranya n’abayobozi ubwo baganiraga n’umunyamakuru bagasaba ko atabafata amajwi cyangwa amashusho bati “Tubabarire natwe batazaziduhirikaho”.

Inzu yose bayishyize hasi ntihasigaye n’aho kwikinga imvura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *