Guverinoma y’u Rwanda yafashe ikemezo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa birimo no kujya mu nsengero, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyamaze kugaragara mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, akaba ari Umuhinde waturutse Mumbai ku wa 8 Werurwe 2020.
Yageze kwa muganga tariki ya 13 Werurwe 2020, bamusangamo Coronavurus ahita ashyirwa ahagenewe abarwayi b’iki cyorezo aho ari kwitabwaho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hafashwe icyemezo ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo n’amateraniro cyangwa za Misa biba bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo harebwe aho ibintu bigana.
Mu kiganiro na RBA Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Niwo mwanzuro guverinoma yafashe, abantu bakoreshe ubundi buryo, bigishirize ku maradiyo, ariko muri ibi byumweru bibiri twirinde guhura nk’uko twajyaga duhura, kubera ko hari ibyago byinshi cyane ko abantu bakwandura ari benshi.”
Nyuma uy’umuntu wagaragaye yahise anashyirwa mu kato, umugore we ndetse n’umukozi wabarindiraga umutekano.
Bivuze ko kuri ubu nta muntu wemerewe kujya mu materaniro mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo cya COVID 19.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…