Misa n’Amateramiro byahagaritswe kubera Corona Virusi

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ikemezo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa birimo no kujya mu nsengero, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyamaze kugaragara mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, akaba ari Umuhinde waturutse Mumbai ku wa 8 Werurwe 2020.

Yageze kwa muganga tariki ya 13 Werurwe 2020, bamusangamo Coronavurus ahita ashyirwa ahagenewe abarwayi b’iki cyorezo aho ari kwitabwaho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hafashwe icyemezo ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo n’amateraniro cyangwa za Misa biba bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo harebwe aho ibintu bigana.

Mu kiganiro na RBA Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Niwo mwanzuro guverinoma yafashe, abantu bakoreshe ubundi buryo, bigishirize ku maradiyo, ariko muri ibi byumweru bibiri twirinde guhura nk’uko twajyaga duhura, kubera ko hari ibyago byinshi cyane ko abantu bakwandura ari benshi.”

Nyuma uy’umuntu wagaragaye yahise anashyirwa mu kato, umugore we ndetse n’umukozi wabarindiraga umutekano.

Bivuze ko kuri ubu nta muntu wemerewe kujya mu materaniro mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo cya COVID 19.

Leta y’U Rwanda yahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi birimo Misa n’Amateraniro yo mu Nsengero

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…

10 hours ago

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…

10 hours ago

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…

13 hours ago

Gakenke: Abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kujya kuvumba

Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…

13 hours ago

Ukraine yateye ibitero byibasiye uruganda rw’amavuta mu Burusiya

Ukraine yongeye gukora ibitero bya dorone byibasiye uruganda rutunganya amavuta rwa Ryazan imbere mu Burusiya.…

14 hours ago

As Kigali yahawe ibihano bikakaye na FIFA

Mu mwaka ushize ubwo ikipe ya As Kigali yasezereraga bamwe mu bakinnyi bayo barimo na…

17 hours ago