Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hagaragaye abandi bantu bane basanganywe icyorezo cya Corona Virusi cg COVID-19.
Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 5 bafite icyorezo cya Corona Virusi nyuma y’uko tariki 14, hagaragaye umuturage waturutse mu Buhinde tariki 8 Werurwe 2020 warufite iki cyorezo.
Kuri ubu hakaba habonetse abandi bane, barimo; Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki 06 Werurwe 2020, aturutse muri Sudan y’epfo, umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda tariki 08 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji, anyuze muri America na Quatar, Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 30 udaheruka kugira urugendo akorera hanze y’igihugu, n’Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda tariki 15 Werurwe 2020 aturutse I London mu Bwongereza.
Aba barwayi bose ngo bakaba bajyanywe ahantu habugenewe aho barikwitabwaho, aha kandi ngo bakaba bagishakisha abahuye nabo bose kugirango basuzumwe niba baratabanduje nabo bitabweho.
Minisiteri y’ubuzima kandi irakomeza gukangurira Abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, cyane cyane gukaraba intoki igihe ccyose,kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa wa 114.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…