Mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi ba Corona Virusi

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hagaragaye abandi bantu bane basanganywe icyorezo cya Corona Virusi cg COVID-19.

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 5 bafite icyorezo cya Corona Virusi nyuma y’uko tariki 14, hagaragaye umuturage waturutse mu Buhinde tariki 8 Werurwe 2020 warufite iki cyorezo.

Kuri ubu hakaba habonetse abandi bane, barimo; Umunyarwanda w’imyaka 34 wageze mu Rwanda tariki 06 Werurwe 2020, aturutse muri Sudan y’epfo, umuvandimwe we w’imyaka 36 wageze mu Rwanda tariki 08 Werurwe 2020 aturutse mu birwa bya Fiji, anyuze muri America na Quatar, Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 30 udaheruka kugira urugendo akorera hanze y’igihugu, n’Umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda tariki 15 Werurwe 2020 aturutse I London mu Bwongereza.

Aba barwayi bose ngo bakaba bajyanywe ahantu habugenewe aho barikwitabwaho, aha kandi ngo bakaba bagishakisha abahuye nabo bose kugirango basuzumwe niba baratabanduje nabo bitabweho.

Minisiteri y’ubuzima kandi irakomeza gukangurira Abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, cyane cyane gukaraba intoki igihe ccyose,kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa wa 114.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…

5 hours ago

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…

6 hours ago

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…

8 hours ago

Gakenke: Abaturage baraye mu bitaro nyuma yo kujya kuvumba

Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…

9 hours ago

Ukraine yateye ibitero byibasiye uruganda rw’amavuta mu Burusiya

Ukraine yongeye gukora ibitero bya dorone byibasiye uruganda rutunganya amavuta rwa Ryazan imbere mu Burusiya.…

9 hours ago

As Kigali yahawe ibihano bikakaye na FIFA

Mu mwaka ushize ubwo ikipe ya As Kigali yasezereraga bamwe mu bakinnyi bayo barimo na…

12 hours ago