Rwanda: Umubare w’abanduye Corona Virusi wageze kuri 36

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi ba Corona Virusi cyangwa COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 36, nyuma y’uko hagaragaye abandi 17 biyongera kuri 19 baribaragaragaye kuva tariki ya 14 Werurwe 2020.

Aba ni abantu icyenda (9), baje baturutse I Dubai, Batatu (3) baje baturutse muri Kenya, babiri (2) baturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umwe (1) waturutse muri Quatar, umwe (1) waturutse mu Buhinde, nundi umwe (1) watahuwe ko yahuye n’uwanduye Corona Virusi mu Rwanda.

Aba bagenzi Bose baje baturutse hanze y’Igihugu bakaba baratangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki 17-20 Werurwe 2020, hakaba harigushakishwa nabo bikekwa ko bahuye nabo ngo nabo bitabweho bahabwe ubufasha nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Ni mugihe Leta y’U Rwanda yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo mu gihe k’ibyumweru bibiri, abaturage bakorera mu ngo zabo, gufuhangarika ingendo zitari ngombwa mu baturage, gufunga ibikorwa by’ubucuruzi uretse abacuruza ibiribwa gusa, guhagarika moto mu mihanda no gufunga imipaka ndetse n’ingendo ziva mu gihugu, n’izinjira.

Police y’u Rwanda kandi ikaba yatangaje ko igiye gukaza iyubahirizwa ry’izi ngamba, aho uzagaragaraho kutazishyira mu bikorwa azahanwa birimo no gufungwa.

Aha hakaba harafashwe n’ingamba ku bacuruzi bashobora kuzamura ibiciro by’ibiribwa bitwaje icyorezo cya Corona Virusi nabo bakazajya bafatirwa imbanga zirimo no gucibwa Amande y’amafaranga.

2 thoughts on “Rwanda: Umubare w’abanduye Corona Virusi wageze kuri 36

  • March 24, 2020 at 12:43 am
    Permalink

    Dukwiriye Kwirinda dukurikiza inama Minisiteri y’ubuzima idushishikariza.

    Reply
  • March 29, 2020 at 8:26 pm
    Permalink

    Ibi ni ngombwa rwose kuko iki Cyorezo kirakaze #GumaMurugo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *