Perezida Kagame yijeje abatishoboye ubufasha mu bihe byo kuguma mu rugo kubera Corona Virusi

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda nyuma y’iminsi 14 umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda na nyuma y’iminsi itandatu hakajijwe ingamba zigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Yavuze ko ibihe igihugu kirimo, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi, abizeza ko leta izakora ibishoboka byose igasigasira imibereho myiza yabo.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, turabasa ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Yakomeje agira ati “Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa, hasigaye kubyihutisha.”

Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda iri jambo mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi 54 banduye Coronavirus, biganjemo abari baherutse mu ngendo mu mahanga cyane mu Mujyi wa Dubai.

Yavuze ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi kugira ngo bapimwe ndetse abagaragaweho uburwayi bavurwe.

Ati “Ubu nibwo buryo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye.”

Perezida Kagame kandi yagejeje ubu butumwa ku Banyarwanda mu gihe hashize iminsi itandatu hashyizweho ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, zirimo ko gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Ikindi ni uko imipaka yose yafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, ariko abo bose bashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Harimo kandi ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zahagaritswe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Yavuze ko izi ngamba zafashwe hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo cyandura mu buryo bwihuse kandi butarasobanuka neza.

Ati “Twafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika indege zitwara abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka yacu, ibi byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya. Twahagaritse ingendo hagati mu gihugu kugira ngo tugabanye gukwirakwiza ubwandu. Cyakora Coronavirus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza bihagije.”

Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’aya mabwiriza agamije ko iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira hose, bakihanganira ingorane zose yaba yarabateye.

Kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi; ni bimwe mu byo Perezida Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukurikiza muri ibi bihe.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

2 hours ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

3 hours ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

6 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago