Abayobozi bakuru muri Goverinoma y’u Rwanda bigomwe umushahara w’ukwezi kwa Mata kubera Korona Virusi

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 riravuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya koronavirus Leta y’ u Rwanda yemeje ko  abagize guverinoma bose , abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ ibigo bya Leta  ndetse n’abandi bayobozi  bakuru mu nzego z’igihugu bazigomwa umushahara wabo w’ ukwezi kwa Mata, mu rwego rwo kunganira ingamba ziriho zo gufasha  abagizweho ingaruka  na COVID 19

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Uko imishahara y’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu iteye

Nkuko bigaragara mu Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryatangajwe  mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017,Abayobozi  mu nzego nkuru z’igihugu babamo ibyiciro bitandukanye, ari nako imishahara yabo igenda isumbana .

Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b’Intara; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.

Aba bose bagenerwa umushahara mbumbe wa buri kwezi ariko  hakoyongeraho n’ibindi biwuherekeza birimo amafaranga y’ icumbi,amafaranga y’urugendo ,ay’itumanahao ,amafaranga yo kwakira abashyitsi n’andi mafaranga yose ateganwa n’ itegeko. Gusa aya yo ntakorwaho mu bihe byo kwitanga kuko umushahara ubarirwaho ari umushahara mbumbe w’ umuntu andi aza yiyongeraho aba agamije kumufasha mu kazi ke ka buri munsi .

Duhereye kuri Perezida wa Repubulika agenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi;

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi;.

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).

Abasenateri n’Abadepite:

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Imishahara y’Abayobozi b’ ibigo bya Leta  nayo igenwa n’itegeko .Itangazwa mu igazeti ya Leta igatandukana bitewe n’ inshingano zabo .Gusa ibarirwa  hagati ya miliyoni imwe  na miliyoni eshatu bitewe n’ikigo icyo ari cyo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *