Umucyecuru w’imyaka 68 yibarutse impanga

Ibitaro bya Lagos State University Teaching Hospital (LUTH) byo mu gihugu cya Nigeriya byatangaje ko babyaje umugore w’imyaka 68 abana babiri b’impanga yari asamye bwa mbere.

Mu itangazo ryasohowe n’ibi bitaro ejo ku cyumweru, bavuga ko uyu mugore yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 37 akurikiranwa.

Ibi bitaro bivuga ko uyu mugore yasamye hakoreshejwe ubuhanga bwo guhuriza muri laboratoire igi ry’umugore n’intanga ngabo mu byo bita In Vitro Fertilisation (IVF).

Ibi byombi nyuma y’iminsi hagati y’ibiri n’itandatu bikora igi rivamo umuntu (zygote), iri gi riterwa muri nyababyeyi (uterus) ya wa mugore cyangwa se uwundi, hagamijwe ko atwita.

Ibitaro bya LUTH bivuga ko abana n’uyu mugore bose bameze neza.

Amakuru avuga ko uyu mugore yari inshuro ya mbere abyaye,kubw’amahirwe abyara abana b’impanga.

Andi makuru ava muri Nigeria ni uko abaturage bo mu bwoko bw’Abayoruba bafashe umwanzuro wo kurya imbeba mu rwego rwo kwirinda gusohoka hanze muri ibi bihe bya Coronavirus.

Umuyobozi w’abaturage babaswe n’imico gakondo,Nnamdi Okwu Kanu yavuze ko aba baturage banze kwicwa n’inzara kubera gahunda ya Guma mu rugo bahitamo kwica izi mbeba.

Uyu mugabo yavuze ko ibihe bibi bya Coronavirus igihugu cya Nigeria kirimo bimeze neza n’ibyo abaturage barimo mu ntambara ya Biafra.

Yagize ati “Uko twaryaga imbeba mu ntambara ya Biafra niko n’ubu abayoruba bari kuzirya.Uko twagiye mu buhungiro niko n’abana babo bari kubuvukiramo”.

Umucyecuru w’imyaka 68 yibarutse impanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *