Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya COVID-19 ntakiguzi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu karere ka Musanze ruvuga ko rutazahwema gukomeza ibikorwa byarwo by’ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko ngo ntawe ukorera igihugu ngo ahombe.

Mu mujyi wa Musanze ni hamwe mu hantu usanga urubyiruko mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’icyirezo cya COVID-19, kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi mu gihugu.

Aba basore n’inkumi bamaze kumenyekana nk’Urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers)mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko imibereho yabo ishingiye ku bwitange n’umuhati bafite mu kubaka igihugu kuko ibyo bakora byose ntazindi nyungu bakurikiye.

Umukorerabushake mu mujyi wa Musanze Nshimyimana Jean Bonheur, avuga ko ibikorwa bakora ntayindi nyungu bategereje uretse gutanga umusanzu bubaka igihugu mu kwirinda iki cyorezo cya COVID-19.

Agira ati: “Ibi bikorwa dukora ntakindi dushingiraho uretse gukunda igihugu cyacu, bigatuma tugira umuhate wo gutanga umusanzu wacu dufasha abaturage mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, twibutsa abaturage;gukaraba intoki,kwambara agapfukamunwa neza uko bikwiye,gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, tukanapima uwinjiye muri Gale wese aje gutega imodoka, ibi byose rero tubikora nta gihembo dutegereje.”

Aha akomeza avuga ko imibereho yabo ishingira ku bushobozi bw’Ababyeyi kuko bo badahembwa cyane ko ar’ibintu bakora bibarimo kandi babikunze.”

Ati: “Ibijyanye n’imibereho, turi urubyiruko kandi abenshi dufite imiryango dutahamo, ababyeyi baradufasha kubijyanye n’imibereho, kuko turakora gusa tugataha ariko habonetse ishimwe Leta iradushimira, kuko ibi n’ibintu dukora biturimo kandi tubikunze”.

Nshimyimana Jean Bonheur ukora ubukorerabushake muri Gale ya Musanze

Mutuyimana Liliane ukorera umurimo w’ubukorerabushake mu mujyi wa Musanze aho abagenzi bategera Imodoka, avuga ko ntawakoreye igihugu ngo ahombe, ibi bikamutera imbaraga zo gukora kandi nta gihembo ategereje.

Ati: “Nabonaga ibikorwa byinshi bya Youth Volunteers nkabona ari byiza nange ngira ishyaka ryo gufatanya nabo mu kubaka igihugu cyange, mbikora mbikunze kandi ntagihembo ntegereje ahubwo ari uko nshaka gufasha igihugu cyange, kuko aho ngeze nzi akamaro ko kuba Umunyarwanda kandi ntawukorera igihugu ngo ahombe, niyo mpamvu ntatinya guhagarara ku zuba ngo mfashe abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Mutuyimana Liliane ukorera Ubukorerabushake muri Gale ya Musanze

Imibereho y’urubyiruko rw’abakorerabushake bari gukorera mu gihugu hose yaba ishingiye kuki?

Uru rubyiruko ruvuga ko n’ubwo bakora badahembwa ariko Leta ibafasha kubona iby’ibanze mu mibereho yabo, bibafasha gukomeza uyu murimo w’ubwitange.

Umuhuzabikorwa r’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah, avuga ko rugenerwa amafaranga arufasha muri ibi bikorwa kuva ku rwego rw’ibanze.

Agira ati: “Nta bwitange butagira korohereza umuntu witanga(…..) uriya mwambaro na masike(udupfukamunwa) tubihabwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, Umujyi wa Kigali,ndetse n’Uturere. Kubirebana no kubafasha kuko umuntu ntiyakwirirwa ku zuba adafite n’amazi yo kunywa, hari ubufasha inzego z’ibanze zibaha butuma babasha kugera ku kazi, kuba yabasha guhamagara mu gihe ashaka amakuru runaka no kubaha ayo urugendo n’ubwo tubasaba gukorera hafi y’aho batuye.”

Murenzi Abdallah akomeza avuga ko umubare w’agahimbazamusyi bahabwa uterwa n’Akarere bakoreramo.

Ati:”Biratandukanye, biterwa n’akarere ku kandi, n’amikoro y’uturere kuko hari ababagenera amafaranga mbumbe ku kwezi, hari ababagenera umunsi ku munsi, mbese ntabwo banganya, kuko n’amikoro y’uturere ntangana,(….)niyo mpamvu ntavuga ngo amenshi cyangwa amake ni aya, gusa nanone ibintu birebana n’amafaranga, wasanga uwo ahandi avuga ati burya twebwe baraduhenze, nibyiza rero ko buriwese anyurwa n’agahimbazamusyi yahawe kugirango akazi akanoze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Andrew Mpuhwe, avuga ko uru rubyiruko hari icyo rugenerwa ariko hakaba harikurebwa n’uko bagirana imikoranire mu bindi bikorwa nyuma yo kubona ko bashoboye.

Agira ati: “Tubafasha mu buryo bubiri ariko tukaba dushaka n’uburyo bigomba kunozwa, icyambere ni ukubambika, icyakabiri twakoranye inama nabo twemerenwa ko nyuma y’ukwezi abakoze bose hari icyo akarere kazabagenera.”

Aha kandi uyu muyobozi avuga ko hari n’ibindi bikorwa bazafatanya n’uru rubyiruko.

Visi Meya wa Musanze wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Andrew Mpuhwe

Kuva muri Werurwe 2020 icyorezo cya COVID-19 kigaragaye mu Rwanda, urubyiruko rw’Abakorerabushake rwatangiye ibikorwa byo gufasha abaturage gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Mu karere ka Musanze hakaba habarirwa abakorerabushake bagera kuri 338 bari muri bi bikorwa.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri gukorera Ku Isoko rya Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *