Entertainment Latest

Eddy Kenzo yageze muri Uganda nyuma y’amezi ane kubera COVID-19

Muriki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid -19, aho abantu benshi batandukanye bari hanze y’ibihugu bakomokamo babanje kubura uko basubira iwabo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda nawe ni umwe mu bagizweho ingaruka kuko yari yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire, ariko ubu akaba yamaze kugera iwabo.

Eddy Kenzo hamwe n’abandi baturage ba Uganda basaga 230 basesekaye Entebbe, ku kibuga cy’indege cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2020, aba bari bategereje igihe kirekire cyo gusubira iwabo.

Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yishimiye cyane ko asubiye ku butaka bwa Uganda.

Mu magambo ya Eddy Kenzo mu gushima Imana ko yongeye kwisanga ku butaka bwa Uganda nyuma yo kumara amezi 4 ari muri Cote d’ivoire, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati :“Basangirangendo ba Uganda, ndabasuhuje mu izina rya Allah n’Imana ishobora byose. Uyu munsi, njye n’abandi Bagande twageze amahoro ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda”.

Yungamo ati “Mbere na mbere, ndashimira Imana kuba yaramfashije gutaha amahoro. Ibi byose byasaga nk’ibidashoboka ariko ku bw’ubuntu bwe, njye n’abagande benshi cyane twasubijwe mu rugo amahoro. Ndashaka gushimira abantu bose bansengeye ngo ngaruke, imbaraga zanyu ndashimye kandi Allah abahundagazeho imigisha, abanyempano, abafana n’itangazamakuru ryaje kunyakira ku kibuga cy’Indege nzahora nibuka umurava n’urukundo mwanyeretse”.

Amakuru avuga ko Indege yari iteganijwe kubanza kugera kuri Entebbe saa cyenda yatinze amasaha arenga atandatu kubera guhagarara muri buri gihugu.

Umugenzi wese muriyi Ndege yishyuye amadorari 1,376, (Miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda) y’indege atitaye ku ntebe yicayeho.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Uganda no hanze y’igihugu avuka mo, yari aherutse gutakambira leta ya Uganda ayisaba ko yamufasha gutaha aho yavugaga ko afite n’ikibazo k’inzara aho yari acumbitse muri Côte d’Ivoire kuko yari ahamaze igihe atateganyije kuhamara kubera ingamba zafashwe n’ibihugu zo kwirinda COVID-19 bitunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *