Burna Boy wo muri Nigeria yatsindiye igihembo cya BET Awards

Umuhanzi w’Umunya Nigeria Burna Boy niwe watsindiye igihembo cya BET Awards mu cyiciro cya Best International Act ku ncuro ya kabiri.

Mu birori bya BET Awards byabereye kuri murandasi mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu rukerera rwo muri iki gitondo,

Umuhanzi Burna Boy wari mu cyiciro kimwe na Rema wo muri Nigeria, Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari ugiyemo bwa mbere, Sho Madjozi wa Afrika y’Epfo, Stormzy wo mu Bwongereza ndetse na Ninho na S.Pri bo mu Bufaransa niwe wegukanye iki gihembo.

Avuga ijambo ryo kwakira iki gihembo, Burna Boy,

Yagize ati:“Ni ubwa kabiri nakiriye iki gihembo ndabyishimiye. Ndashaka gufata uyu mwanya ngo ngire icyo mvuga, mu mwaka wa 1835 ibihugu byo muri Afurika byarategetswe. Iki ni cyo gihe cyo kugira ngo dusubire tube ubwami twahoze turi, kuko kugira ngo ubuzima bw’umwirabura bugire agaciro, Afurika igomba kugira agaciro.”

Iki gihembo ni inshuro ya kabiri Burna Boy agitwaye kuko mu mwaka ushize nabwo yagitwaye ari mu cyiciro cya Best international Act hamwe na Mr Eazi, AKA, Dave, Giggs, Dosseh na Aya Nakamura.

Burna Boy niwe watsindiye igihembo cya BET Awards mu cyiciro cya Best International Act

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *