Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yafunze Kaminuza ya Kibungo-UNIK, hashingiwe ku bibazo byayigaragayemo  birimo n’imyigishirize idashyitse.

Mu itangazo rigaragaraho Umukono wa Minisitiri w’Uburezi  Dr. Valentine Uwamariya, rivuga ko UNIK yafunzwe hashingiwe ku maraporo  y’amagenzura yayikozwemo mu bihe bitandukanye mu minsi ishize.

Ni itangazo rigaragaramo ko igomba gufunga imiryango yayo  guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020, kandi igasabwa kuba yamaze kunoza ibijyanye no guha ibyangombwa nkenerwa abanyeshuri bayigagamo, n’abakozi bayikoreraga, no guha raporo ya byose  Inama y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda HEC bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020.

Kaminuza ya Kibungo yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo byinshi bishingiye ku ubuke bw’abanyeshuri, abakozi bamaze imyaka  bakora badahembwa, abirukanwa  n’abahagarikwa ku kazi  mu buryo butunguranye, gushora imari mu bikorwa biri hanze ya kaminuza,  mu gihe ubwayo ikennye; n’ibindi.

Kaminuza ya Kibungo UNIK yahoze yitwa UNATEK  ifunzwe, yari ifite icyicaro gikuru i Kibungo, mu Karere ka Ngoma n’ishami mu Karere ka  Rulindo, kuva ishinzwe muri 2003 abayirangijemo basaga ibihumbi icyenda bashoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Itangazo rya Minisitiri w’Uburezi rifunga Kaminuza ya Kibungo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *