Isoko rya Nyarugenge rizafungurwa iryo kwa Mutangana rikomeze gufunga

Umujyi wa Kigali watangaje ko Isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market rizongera gukorerwamo kuva tariki ya 3 Nzeri 2020,naho iryo ahazwi nko kwa Mutangana rikazakomeza gufunga kubera imiterere yaryo.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri twitter y’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2020 riragira riti:

“Nyuma y’ibipimo bya Minisiteri y’ubuzima byerekana ko abakoreraga mu masoko yari yarafunzwe bapimwe n’abo bahuye nabo bagakurikiranwa, ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wo kuhasukura;

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko isoko rya Kigali City Market rizafungurwa kuwa kane tariki 03/09/2020.

Ubuyobozi bw’iri soko burasabwa ko mbere y’uko rifungurwa bubanza gutegura ibi bikurikira; uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana no kugabanya ubucucike burigaragaramo kandi bigakorwa bitarenze kuwa Gatatu tariki 02/09/2020.

Naho isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo kubera imiterere yaryo rizakomeza gufunga. Abacururizagamo cyangwa abaharangurizaga bazakomeza gukorera aho bagenewe ariho Giticyinyoni na Nzove”.

Aha banongeraho ko nk’uko amabwiriza abiteganya mu isoko rya Nyarugenge ryemerewe gufungura abarikoreramo bazajya basimburana burimunsi ku buryo hazajya hakoreramo 50% by’abahakoreraga.
Aya masoko yombi amaze ibyumweru bibiri afunze ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ubwandu bwa COVID-19 muri aya masoko,Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kuyafunga kugirango harebwe niba abayakoreragamo bataranduye iki cyorezo, nyuma hakaba harafashwe ingamba zo gupima abayakoreramo bose aho abasanganwa COVID-19 bashyirwa ahabugenewe ndetse hakanashakishwa abahuye nabo kugirango bakurikiranwe.

Mugihe k’ibyumweru bibiri gusa hakaba hamaze kugaragaramo abarwayi ba Corona Virusi barenga 1000, muri aya masoko yose.

Ibi bikaba byaratumye imibare yabandura ikomeza kwiyongera aho abamaze kwandura bose hamwe mu Rwanda bagera ku 4063 harimo 43 bagaragaye uyu munsi, muribo 2013 barakize harimo 95 bakize mu masaha 24 ashize, 2034 bakaba bakirwaye bakurikiranirwa ahabugenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *