Abantu 180 bakize Corona Virusi umunsi umwe mu Rwanda

Abantu 180 bakurikiranwaga n’inzego z’ubuzima kubera basanzwemo COVID-19 bakize basezererwa umunsi umwe aho bavurirwaga.

Ibi n’ibyagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020.

Aho abagera ku 180 bakize Corona Virusi mugihe 11 aribo bagaragaye ko banduye iki cyorezo mu bipimo 1,687 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Ibi bikaba byatumye umubare w’abakirwaye ugabanuka kugera ku 1,844.

Iki cyorezo kuva cyagaragara mu Rwanda abagera ku 4,602 bamaze kucyandura muri bo 2,736 barakize, kikaba kimaze guhitana 22. Abagaragaye bashya uyu munsi; Kigali 5, Nyamagabe 3, Bugesera 1, Rulindo 1, Rusizi 1 nk’uko byagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Iyi mibare yabanduye ikaba iri kugenda igabanuka nyuma y’uko hashyizweho amabwiriza mashya mu mujyi wa kigali atemerera imodoka zitwara abagenzi muri rusange kwinjira cyangwa gusohoka muri kigali uretse abatwara imodoka z’abantu ku giti cyabo.

Uyu niwo mubare munini w’abantu basezerewe umunsi umwe kwa muganga nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikagaragaza ko nta COVID-19 bagifite kuva igaragaye mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *