Murenzi Abdalah yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB cyemeje ko Murenzi Abdalah ariwe uhagarariye komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma y’uko iyari iyobowe na Munyakazi Sadate yose isheshwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, komite nyobozi Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yahagaritswe n’urwego rw’Imiyoborere RGB kubera kutubahiriza inshingano bahawe harimo no guhosha amakimbirane yari amaze igihe muriyi kipe.

Murenzi wagizwe Perezida w’inzibacyuho w’iyi kipe kandi mu mwaka wi 2013 yayibereye Perezida,

Abayobozi batatu bahawe kuyobora Rayon Sports mu gihe k’iminsi 30 ni;

  1. Murenzi Abdalah : Perezida
  2. Twagirayezu Thadee :Ugize komite
  3. Me Nyirihirwe Hilaire: Ugize Komite.

Iyi komite y’inzibacyuho ifite inshingano zo;

  1. Kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya leta
  2. Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko
  3. Gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa bya Rayon Sports fc
  4. Gutegura imbonerahamwe ngenga mikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo
  5. Gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoreshereze y’umutungo w’umuryango
  6. No gucunga umutungo w’umuryango mu gihe k’inzibacyuho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *