Amashuri agiye gutangira vuba, imodoka zitwara abagenzi zemerewe mu gihugu hose

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nzeri 2020, yize ku ngamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, imwe mu mirimo irakomorerwa.

Aho bimwe mu byakomorewe harimo abanyonzi bemerewe gukora arko bambaye ingofero, aha kandi hanafunguwe ingendo ‘imodoka rusange mu gihugu hose ndetse n’amasaha yo kugera mu rugo ava kuri saatatu z’ijoro ashyira kuva saayine kugera saakumi nimwe za mugitondo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na perezida wa Repuburika Paul Kagame yaciye amarenga ko amashuri azatangira vuba bidatinze ariko bizagendana n’uko ubushakashatsi buzajya bugaragaza uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu.

Uburyo bw’itangira ry’amashuri bukazashyirwaho na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda nk’uko byagaragaye mu myanzuro y’iyi nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *