Amabwiriza mashya y’ingendo mu modoka rusange azatangira kubahirizwa kuya 15 Ukwakira 2020

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere tariki 12 Ukwakira 2020, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko imodoka zitwara abantu muri rusange(Public transport) zemerewe gutwara abicaye mu myanya yose yagenwe yo kwicarwamo ariko, gusa amabwiriza agenga iyi ngingo akazatangwa n’ikigo k’igihugu ngenzura mikorere RURA.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, binyuze ku rukuta rwa Twitter, RURA yatangaje ko “hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki  12/10/2020,  ibijyanye n’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, amabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 hamaze gushyirwaho ibiciro bishya”

Bakomeza bavuga ko uwo munsi aribwo byitezwe ko hazanatangazwa amabwiriza avuguruye yo kwirinda no gukumira COVID-19 muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

https://domanews.rw/2020/10/12/utubari-ntitwafunguweimodoka-zitwara-abagenzi-muri-rusange-zemerewe-kuzuza-imyanya-yose-yabicara/

Aya mabwiriza mashya akuyeho ayashyizweho muri Gicurasi, yasabaga gutwara 50% by’abagenzi  mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo.

Aha kandi n’ibiciro by’ingendo muri izi modoka rusange byari byiyongereyeho 47% ku byari bisanzwe, ikigo ngenzuramikorere RURA kikaba kigiye kwiga ku biciro bishya bizatangira gukurikizwa kuya 15 Ukwakira 2020.

Izo mpinduka kandi zigiye gutangira nyuma y’ibyumweru bibiri ingendo  zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zifunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda.

Abaturarwanda bagaragaje ko bishimiye ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri by’umwihariko ku bijyanye n’ingendo, aho benshi bategerezanyije amatsiko ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’igihe gishize byongereweho 47%.

Photo: Internet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *