Rwanda: Amatariki yo gusubukura amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yatangajwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ingengabihe yo gusubukura amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu itangazo banyujije ku rukuta rwa Twitter, MINEDUC yatangaje ingengabihe izakurikizwa kuva mu mwaka wa kane w’amaahuri abanza (Primary Schools)kugera mu mwaka wa gatandatu w’amaahuri yisumbuye (Secondary Schools).

Iyi ngengabihe igaragaza ko igihembwe cyakabiri cy’amashuri abanza mu mwaka wa gatanu n’uwagatangatu P5 & P6, umwaka wa 3,5 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye, n’ikiciri cya 3 kugera 5 (L3-L5) mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro TVET, n’imyaka kuva kuwa 1 kugera kuwa 3 mu byo uburezi (TTC: year 1-3) kizatangira tariki ya 2 Ugushyingo 2020 kugera kuya 2 Mata 2021.

Naho mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza n’umwaka wa 1, 2 na 4 mu mashuri yisumbuye igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 23 Ugushyingo 2020, kugera kuya 2 Mata 2021.

Igihembwe cya gatatu muri iyi myaka yose kikazatangira tariki 19 Mata 2021 kugera kuya 9 Nyakanga 2021.

Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizatangira tariki 12 Nyakanga kugera kuri 14 Nyakanga 2021, ibyo mu mashuri yisumbuye bitangire tariki ya 20 Nyakanga bigere kuya 30 Nyakanga 2021.

Amasomo akaba agiye gusubukurwa nyuma y’amezi agera kuri arindwi amashuri yarafunzwe abanyeshuri bari mu rugo kubera kwirinda icyorezo cya Corona Virusi cyagaragaye mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Uburezi kandi itangaza ko kuriyi ngengabihe hatarimo iyo amashuri abanza mu mwaka wa mbere kugera mu wagatatu (P1, P2, P3)ndetse n’iya amashuri y’inshuke (Nursery).

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuya 25 Nzeri 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repuburika y’U Rwanda Paul Kagame, niyo yemerejwemo isubukurwa ry’amashuri mu ngingo yavugaga ko amashuri azafungurwa vuba bidatinze ariko amabwiriza ajyanye n’iyo ngingo akazagenwa na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ari nako hashyirwaho ingamba zo kwirinda COVID-19 ku banyeshuri bazaba basubiye mu mashuri.

https://domanews.rw/2020/09/26/1450/?fbclid=IwAR0w8Jvc97z9aw1ODHYSzO8eChuvaL10-zXfZ8GFaHJVoOAYoUhoYa3hTTk

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *