URUBYIRUKO

Gatenga/Nyanza: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwungutse abanyamuryango bashya

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyanza mu karere ka Kicukiro, rwakiriye abanyamuryango bashya bemeye kwifatanya nabo mu bikorwa byo kubaka igihugu, nk’intego uru rubyiruko rwiyemeje.

Advertisements

Igikorwa cyo kwakira abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake rumaze kumenyekana nka “Youth Volunteers”, cyabereye ku biro by’akagali ka Nyanza, ku mugoroba wo kuri ki cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, ahahuriye aba basore n’inkumi biyemeje gukora ibikorwa byubaka igihugu, igikorwa cyakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uhagarariye uru rubyiruko mu kagali ka Nyanza Gashema Jeremie, avuga ko bungutse imbaraga kandi bazazibyaza umusaruro.

Aragira ati: “Twugutse izindi mbaraga zigiye kudufasha kubaka igihugu nk’intego twiyemeje, icyambere ni ugukunda igihugu ariko tugakorera n’icyo gihugu dukunda kandi cyatubyaye”.

Niyonkuru Patric umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri uyu murenge wa Gatenga avuga ko icyo biyemeje ari ugukoresha imbaraga zabo mu kubaka Igihugu kuko aribwo bushobozi babona bose.

Yagize ati: “Abinjiye uyu munsi mumaze igihe mukora kandi ibikorwa byanyu biragaragara, mukomereze aho ubukorerabushake n’ishuri ryiza buriwese yifuza kwiga kuko ntabwo ari ibya buri wese, Youth volunteers ntabwo ari zina n’ibikorwa, dukomeze ibikorwa byacu kandi duharanire guteza imbere umurenge wacu. Nta byinshi dufite nk’ubutunzi ariko imbaraga zacu tuzazikoresha mu kubaka igihugu cyacu”.

Tesi Esther ushinzwe akanama nkemurampaka muri Youth Volunteers ku rwego rw’igihugu wari witabiriye iki gikorwa, yashimiye ibikorwa basanzwe bakora abasaba gukomeza ubwitange bafite.

Yagize ati: “Ibi mukora n’inshigano zanyu, kandi muzikora muzikunze, kuba muri hano ni uko mubikunze kandi mubiharanira,(….) Turi mu gihugu cyacu dufite amateka yacu, mwabonye ko n’ababohoye igihugu harimo urubyiruko, ubu nta ntambara z’amasasu tukirwana ahubwo icyo dusigaje ni ukubaka igihugu cyacu tugasigasira ibyo twagezeho”

Yakomeje asaba uru rubyiruko gukomeza gushyira hamwe.

Ati: “Ubukorerabushake ntibugira imyaka, iyo dufatanyije kandi dushyize hamwe hari icyo dukora tukagira icyo tugeraho, mwirinde amacakubiri ubundi dukomeze kubaka u Rwanda rwatubyaye”.

Mu murenge wa Gatenga habarurirwa Urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 335, kuri iki cyumweru hakaba hakiriwe abashya abagera kuri 23 bo mu kagali ka Nyanza, muri aka kagali bakaba bagera ku 146.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Rwanda rugaragara mu bikorwa byinshi bitandukanye hirya no hino mu gihugu, bishingiye ku kubaka igihugu binyuze mu bukangurambaga butandukanye, n’imirimo y’amaboko. Muri uku kwezi k’Ukwakira 2020,mu murenge wa Gatenga bakaba barakusanyije amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana na mirongo itangatu na bitanu(165,000Frws),yo gutangira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bo muri uyu murenge.

 

Jean Aime Desire Izabayo

View Comments

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago