Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, agahita yishyira mu kato.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, Safi Madiba uri kubarizwa muri Canada, yatangaje ubutumwa buvuga ko yanduye Corona virusi agomba guhita yishyira mu kato kugirango abashe gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.
Nyuma yo gutangaza ubu butumwa bwo kwandura COVID-19, Safi Madiba yatanze ubutumwa ku bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize Ati “Ni ukwitonda.”
Ubutumwa umuhanzi Safi Madiba yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram
Muri Canada aho uyu musore asigaye aba hamaze kwandura abantu 255.809 mu gihe abapfuye bo ari 10.436.
Yanduye iki cyorezo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise Sound.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…