Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus, agahita yishyira mu kato.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, Safi Madiba uri kubarizwa muri Canada, yatangaje ubutumwa buvuga ko yanduye Corona virusi agomba guhita yishyira mu kato kugirango abashe gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima.
Nyuma yo gutangaza ubu butumwa bwo kwandura COVID-19, Safi Madiba yatanze ubutumwa ku bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize Ati “Ni ukwitonda.”
Ubutumwa umuhanzi Safi Madiba yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram
Muri Canada aho uyu musore asigaye aba hamaze kwandura abantu 255.809 mu gihe abapfuye bo ari 10.436.
Yanduye iki cyorezo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise Sound.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…