Urubyiruko rurashishikarizwa gufata iyambere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urubyiruko rukangurirwa gufata iyambere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nka kimwe mu bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo; gutwara inda zitateguwe, guta amashuri no kwandira indwara zandurira mu mibonno mpuzabitsina mu gihe yafashwe ku ngufu.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwatangijwe kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020 n’umuryango AJPRODHO uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’urubyiruko, ku bufatanye n’indi miryango itegamiye kuri Leta irwanya ihohoterwa.

Businge Anthon Umunyamabanga nshingwabikrwa w’Umuryango AJPRODHO JIJUKURWA, avuga ko ibikorwa avuga ko imyaka y’abangavu baterwa inda bibagiraho ingaruka bakaba bakwiye gufata iyambere mu kurwanya iri hohoterwa.

Yagize ati: “Urubyiruko cyane cyane abana b’Abakobwa b’abangavu baterwa inda bakava mu mashuri cyangwa ibindi bakoraga, baba bangirijwe ubuzima, urubyiruko rurahohoterwa ariko dukomeza gukorana nabo kugirango bafate iyambere mu kurwanya ihohoterwa. Igaruka ikomeye ni uko iyo bavuye mu mashuri abenshi byangiza ubuzima bwabo, hari abafatwa ku ngufu,hari ababeshywa ko bagiye guhabwa akazi, ariko ibyo byose bigira ingaruka ku buzima bwabo.”

Umunyamabanga w’umuryango HAGURUKA ukorera mu Rwanda Umurerwa Ninette, avuga ko urubyiruko rufite umusanzu ukomeye mu kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite umusanzu ukomeye kuko iyo tuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk’Abanyarwanda dufite inshingano zo gutanga amakuru aho ibikorwa by’ihohoterwa riri kubera, n’ububyiruko baramutse bashyize mu mitekerereze ko batemera igikorwa icyaricyo cyose kigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakabivuga bakabyamagana baba batanze umusanzu ukomeye cyane kuko urubyiruko rufite ijwi rigera kure.”

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, buzasozwa tariki 10 Ukuboza 2020, ari nawo munsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu. Iki kikaba ari igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’imiryango itegamiye kuri Leta irwanya ihohoterwa n’iharanira uburenganzira bwa muntu, aho yifatanya n’imiryango mpuzamahanga muri iki gikorwa.

Uyu mwaka wa 2020,ubu bukangurambaga mu Rwanda bwateguwe n’imiryango; AJPRODHO JIJUKIRWA, HAGURUKA, HDI, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS n’indi miryango yigenga ikorera mu Rwanda, ku ntego igira iti “Twubake umuryango uzira ihohoterwa”.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), igaragaza ko mu mwaka wa 2019- 2020, hakiriwe ibyaha by’ihohoterwa bingana ni 10.842. Muri byo ibyo gusambanya abana ni 4.054 ; guhozwa ku nkeke ni 2.502; gukomeretsa ku bushake ni 862 ; gufatwa ku ngufu ni 803 naho ihohoterwa rishingiye ku  mitungo ni 653. Ibyaha by’ihohoterwa  byabonetse mu mwaka wa 2019-2020  byiyongereye ku kigero cya 19,62 % ugereranyije n’ibyagaragaye mu mwaka wa 2018-2019 byanganaga ni 9, 063.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *