RIB yataye muriyombi abantu 8 harimo n’abaganga bakurikiranyweho gutanga impapuro mpimbano zo kwa muganga

Abantu umunani barimo n’abaganga babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho batanze ibyangombwa by’ibihambano by’uko abantu bafite ubuzima buzira umuze. Bo n’abo babihaye bose bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.

Tariki ya 11 Mutarama 2021 nibwo batawe muri yombi bazira gukoresha inyandiko mpimbano. Abaganga bafunzwe barimo umwe ukora mu bitaro bya leta byo mu Mujyi wa Kigali n’undi mugore w’imyaka 64 ufite ivuriro ryigenga.

Bose hamwe n’abo bahaye ibyo byangombwa bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bahimbye kandi bagakoresha inyandiko zigaragaza ko bafite “ubuzima buzira umuze”.

Ibyo byangombwa byatangwaga n’Ivuriro ryigenga riba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi ku bufatanye bw’uwo muganga ukorera mu bitaro bya leta kuko biriho umukono na kashe bye.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Remera, Kimironko n’iya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko uzabijyamo wese atazihanganirwa.

Ati “RIB iributsa Abaturarwanda ko gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri cyangwa mpimbano ari icyaha, ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yagikoze inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu; iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose aba akoze icyaha; iyo abihamijwe n’urukiko afungwa imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *