Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rwatangaje ko rwafashe uwitwa Idamage Iryamugwiza Yvonne, ukurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
RIB ivugako ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, aribwo hafashe uwitwa Idamange ukurikiranyweho ibi byaha.
Umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira Thierry yavuze ko uyu mu gore yafashwe kandi hagikomeje iperereza.
Yagize ati: ” Nibyo koko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, RIB yataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne, akurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo ariko iperereza rikaba rigikorwa”.
Aha kandi Dr Murangira yavuzeko nta byinshi yahita atangaza kuko ibyaha uyu mugore akurikiranweho bigikorerwa iperereza.
Aha akaba yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwemo, aho byakorewe ndetse n’igihe byakorewe mu rwego rwo kwirinda kubangamira Ubugenzacyaha mu iperereza.
Nyuma yo gutabwa muri yombi ry’uyu mu gore kandi, Police y’u Rwanda hasohoye itangazo rivuga ko ubwo Police yafatanyaga na RIB gufata Idamange, uyu mugore yakubise icupa mu mutwe Umupolisi wari ugiye ku mufata akamukomeretsa, uwo mu Police akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugirango akurikiranwe n’Abaganga.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…