UBUZIMA

Nyamagabe: Bahangayikishijwe n’abanduye COVID-19 batubahiriza amabwiriza yo kwishyira mu kato

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu banduye icyorezo cya COVID-19, bakaba batubahiriza amabwiriza yo kwishyira mu kato ngo barinde abandi.

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima yashyizeho amabwiriza yo kuvurira abarwayi ba COVID-19 batarembye mu ngo zabo, bamwe mu bagaragayeho iki cyorezo mu karere ka Nyamagabe bo ntibikoza aya mabwiriza kuko ngo birirwana n’abandi basabana, ibi bigatera impungenge abaturage bo muri aka karere ko bashobora kwanduzwa ari benshi.

Baganira na RBA kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, bamwe mu baturage bavugako bahangayikishijwe n’umubare w’abanduye bavurirwa mu ngo ariko bakarenga ku mabwiriza.

Umwe muri aba baturage yagize ati:”Biraduhangayikisha natwe iyo tuba twumva ari twebwe ba kabiri ku mujyi wa kigali, bidutera ubwoba ko natwe twazasanga badusubije mu rugo.”…..

“Barifata bakaza bakinywera Inzoga hafi aha, bakirirwa bayikwirakwiza, batubwiyeko umuntu yanduye ariko twirirwa tumubona azenguruka ibyo rero bidutera ubwoba ko natwe twazisanga twaranduye cyangwa twasubijwe mu rugo”.

Hashize igihe kingana n’ibyumweru bibiri akarere ka Nyamagabe kaza muturere dutatu twa mbere mu kugaragaramo abarwayi bashya benshi ba COVID-19.
Ubuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephrem avuga ko kuva gahunda yo gupimira ku bigo nderabuzima yatangira, aka karere kagiye kagaragaramo abarwayi bashya banduye iki cyorezo.

Yagize ati: ” Hari umunsi umwe twagize abarwayi 32, twari twafashe ibipimo bigera ku bihumbi 3, ibi rero bituma abarwayi bagaragara kuko abaturage barabyitabira, cyane ko tubakurikiranira mu ngo zabo bigatuma bakira vuba.”

Uturere tw’Intara y’Amajyepfo tuza mu myanya ya mbere mu kugaragaramo abarwayi bashya buri munsi cyane ko uko ari umunani twose tugenda tugaragaramo abarwayi bashya umunsi ku wundi.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, avuga ko hakigaragara umubare mu nini w’abatubahiriza amabwiriza, bikaba intandaro yo kwandura benshi gusa ngo ubukangurambaga burakomeza.

Yagize ati: ” Amakosa ubu turi kugenda tubona, hari abaturage bagenda bagaragara bava mu turere bajya mu tundi, hari abafatwa bakoze utubari, hari abafatwa bakoze ibirori, abandi tukabafata batambaye udupfukamunwa, abo icyo dukora ni ukubigisha ndetse tukabaca n’amande kugirango badakomeza kurenga ku mabwiriza”.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda, Leta yakomeje gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira, zirimo na Guma mu rugo, ndetse na guma mu karere, Nyamagabe ikaba iri mu turere tuza imbere mu kugaragaramo abarwayi benshi b’iki cyorezo kuko hari n’uduce tumwe twaka karere twigeze gushyirirwaho gahunda ya Guma mu rugo yihariye. Abaturage bakaba bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwaho n’inzego z’ubuzima.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago