Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we uherutse kumwambika Impeta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko na Ifashabayo Sylvain Dejoie uherutse ku mwambika impeta amusaba kuzamubera umugore.

Ibi birori by’aba biyemeje kurushinga nk’Umugabo n’Umugore byabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

Gusezerana mu mategeko kwa Ifasabayo Sylain Dejoie n’Umuhanzikazi Clarisse Karasira bibaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore.

Amakuru ari kuvugwa cyane n’abakunzi b’aba bombi ahamya ko bateganya no gusezerana imbere y’Imana bakanakira inshuti n’abavandimwe mu gihe icyorezo Covid-19 cyaba gitanze agahenge.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.

Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Ifashabayo yari mu b’imbere bategurira umukunzi we igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere nubwo cyakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *