U Rwanda rwakiriye inkingo zambere rwahawe muri gahunda ya COVAX

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, nibwo icyiciro cya mbere cy’inkingo za COVID19 u Rwanda rwagenewe muri gahunda ya COVAX zagejejwe mu ku kibuga cy’Indege cya Kigali-Kanombe.

Indege ya sosiyete ya Qatar Airways niyo yazanye inkingo zisaga ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa  AstraZeneca, bikaba byitezwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu haza izindi zisaga ibihumbi 102 zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech.

Mu kwezi gushize u Rwanda rwatangiye gukingira abaganga rwifashishije inkingo zabonetse ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga, rukaba rwari rwiteze kongera umubare w’abakingirwa mu byiciro byibasiriwe kurusha ibindi mu gihe inkingo rusanzwe rwiteguye zizaba zatangiye kugera mu Gihugu.

Izo nkingo zikomeje gutangwa mu byiciro, ndetse iki cyiciro cya mbere cyateganyirijwe abari mu nzego z’ubuvuzi, abafite imyaka iri hejuru 65 n’abafite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi nk’abarwaye kanseri, diyabete, SIDA n’izindi ndwara zidakira.

Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko icyiciro cya mbere cy’abakingiwe kigiye gukurikirwa na gahunda yagutse yo gukingira umubare wisumbuyeho hakoreshejwe inkingo zizaboneka muri uku kwezi ziturutse muri gahunda ya COVAX ndetse n’izizatangwa n’Ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gikwirakwiza imiti (AVATT).

Ikaba ishimangira ko imyiteguro yo gukingira ndetse n’ibikorwa remezo byo gufasha muri iyo gahunda byamaze gutunganywa.

Binyuze muri gahunda ya COVAX iyobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), biteganyijwe ko u Rwanda ruzabona inkingo miliyoni imwe ku ikubitiro, ariko muri rusange iyo gahunda yitezweho kuzafasha u Rwanda kubona inkingo miliyoni 7 zingana na 20% y’izikenewe mu gukingira umubare ushyitse.

Ni mu gihe muri gahunda ya AVATT ruzabonamo inkingo miliyoni 2.6 na zo zizaboneka mu gihe cya vuba , bikaba byitezwe ko zose niziramuka zigeze mu Rwanda zizafasha mu gukingira abantu miliyoni 1.8.

Mu nama yateguwe na Banki y’Isi ivuga ku bukungu bw’u Rwanda yabaye mu kwezi gushize, Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwashakishije n’ubundi buryo kugira ngo haboneke izindi nkingo ari na ho yatangarije ko hari izindi zizaboneka binyuze muri AVATT.

Izi nkingo zizatangwa muri AVATT zizishyurwa ku bufasha bwa Afreximbank yateganyije amafaranga ya mbere (avance) agera kuri miliyari ebyiri z’amadolari, kugira ngo inganda zikora inkingo zemere kuzitanga ku bihugu bigize AU.

Binyuze muri iyo gahunda, hari inkingo miliyoni 600 zamaze gutumizwa mu nganda zirimo Pfizer, Johnson & Johnson na AstraZeneca. Inkingo miliyoni 50 za mbere byitezwe ko zizaba zabonetse bitarenze Mata uyu mwaka.

Mu nkingo u Rwanda ruzahabwa muri iyo gahunda harimo 500 000 za Pfizer, miliyoni imwe zizaturuka muri Johnson & Johnson na miliyoni imwe zizaturuka muri AstraZeneca.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike by’Afurika byamaze kwitegura neza uburyo bwo gutanga inkingo za COVID-19, cyane ko mu myiteguro rwakoze harimo no kugura ibyuma bikonjesha kugeza kuri dogere 80 munsi ya zero ari na byo bikenewe mu kubika inkingo za COVID-19.

Bitegannyijwe ko u Rwanda nirubona inkingo zose rugitegereje ndetse n’imbaraga zishyirwa mu gukomeza gushakisha ubushobozi, ruzagera ku ntego yo gukingira nibura 60% by’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *