Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 10%

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere mu Rwanda(RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, ago Lisanse na Mazutu byazamutseho 10% ku biciro byari bisanzwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021, nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rigira riti:

“Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA),ruramenyesha abantu bose ko guhera kuwa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, igiciro cy’Ibikomoka kuri Peteroli kivuguruwe ku buryo bukurikira.

  • Igiciro cya Lisanse I Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y’U Rwanda 1,088 Kuri Litiro.
  • Igiciro cya Mazutu I Kigali ntikigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

Ibi biciro byiyongereyeo 10% bitewe ahanini n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga na byo byiyongereye ku buryo bukabije. Igiciro cya Lisanse cyiyongereyeho 30% naho icya Mazutu cyo kiyongeraho 26% ku isoko mpuzamaanga.”

Ibi biciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu mujyi wa Kigali byaherukaga guhindurwa na RURA tariki ya 06 Mutarama 2021. Ubu bikaba byazamutse bitewe n’izamuka ry’ibiciro mpuzamahanga nk’uko iki Kigo cyabitangaje.

Igiciro cya Lisanse cyavuye ku mafaranaga y’u Rwanda 987 kuri Litiro, kigera kuri 1,088, naho icya Mazutu cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 962 kuri Litiro, kigera kuri 1,054.

Ibi biciro bishya byatangajwe n’Urwego ngenzura mikorere mu Rwanda,bizatangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa gatanu tariki 05 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *