Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo u Rwanda rwakiriye izindi nkingo zigera ku bihimbi mirongo itanu(50,000), rwahawe n’Igihugu cy’Ubuhinde kubera umubano mwiza w’Ibihugu byombi.
Ni inkingo zakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanaga mu Rwanda Dr Vincent Biruta, ku kibuga k’Indege mpuzamahanga cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.
Ni inkingo inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zibonetse kandi zitari muri gahunda mpuzamahanga y’ibihugu izwi ku izina rya Covax Initiative.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze Leta izakomeza gukora uko isoboye kose kugirango Abanyarwanda babone inkingo.
Yagize ati: “Izi nkingo n’ibihumbi 50, bivuzeko zizakingira abagera ku bihumbi 25, n’Impano duhawe n’gihugu cy’Ubuhinde ntabwo ziguzwe. Ubuhinde dufitanye umubano mwiza, kandi dufitanye n’imishinga myinshi dukorana n’indi yo mu bihe biri imbere”.
Ibi nkingo ziyongera ku zindi zisaga ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, n’izindi ibihumbi 102 zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech zakiriwe n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu, zikaba zatangiye gutangwa mu gihugu hose kuri uyu wa gatanu.
U Rwanda rufite intego yo kuzakingira abagera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 800, ni ukuvuga 60% by’Abarwanda bose, ibi bikaba biteganyijwe gukorwa bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2022.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…