Kuri uyu wa Gatandatu habaye umuhango wo gutora abakobwa 20 bazakomeza umwiherero mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 biciye kuri KC2 na YouTube ya Miss Rwanda.
Akanama nkempurampaka kari kayobowe na Emma Claudine ari kumwe na Michele Iradukunda, Pamella Mudakikwa, Rusaro Carine na Basile Uwimana.
Aba bakobwa biyerekanye ndetse buri wese abazwa ikibazo kimwe nyuma akanama nkempurampaka kagiye kwiherera kemeza abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2021.
Kabagema Laila na Ishimwe Sonia bakomeje babikesha gutorwa cyane haba Kuri interineti no mu butumwa bugufi.
Abandi bakomeje ni Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Ralissa, Musana Teta Hense,
Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Cyrissie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju Evelyne, Akaliza Hope, Akaliza Amanda.
Abandi bakobwa 17 bagomba gusubira mu miryango yabo mu gihe abandi bazaguma mu mwiherero i Nyamata bakazahava tariki 20 Werurwe hamaze gutorwa Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…