Kuri uyu wa Gatandatu habaye umuhango wo gutora abakobwa 20 bazakomeza umwiherero mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.
Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 biciye kuri KC2 na YouTube ya Miss Rwanda.
Akanama nkempurampaka kari kayobowe na Emma Claudine ari kumwe na Michele Iradukunda, Pamella Mudakikwa, Rusaro Carine na Basile Uwimana.
Aba bakobwa biyerekanye ndetse buri wese abazwa ikibazo kimwe nyuma akanama nkempurampaka kagiye kwiherera kemeza abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2021.
Kabagema Laila na Ishimwe Sonia bakomeje babikesha gutorwa cyane haba Kuri interineti no mu butumwa bugufi.
Abandi bakomeje ni Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Ralissa, Musana Teta Hense,
Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Cyrissie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju Evelyne, Akaliza Hope, Akaliza Amanda.
Abandi bakobwa 17 bagomba gusubira mu miryango yabo mu gihe abandi bazaguma mu mwiherero i Nyamata bakazahava tariki 20 Werurwe hamaze gutorwa Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za…
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…