Nemeye Platini umuhanzi wahoze mu Itsinda rya Dream Boyz yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga Ingabire Olivia.
Gusezerana kwa Platini n’umukunzi we byagizwe ibanga rikomeye,byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.
Platini yavuze ko bahisemo kubigira ibanga nk’amahitamo yabo bombi.
Yagize ati “Umukunzi tumaranye igihe ariko nyine nifuje ko byaba muri ubu buryo,kuko akenshi nagiye ngaragara mu itangazamakuru muri ibyo bikorwa ariko nabonaga atari ikintu kigezweho kuri njyewe cyane ko n’umukobwa yabinsabye arambwira ati; ndifuza ko ibintu byacu byaba bucece”.
Platini kandi yavuze uko uyu mukunzi we basezeranye mu mategeko bamenyanye mu mwaka wa 2019. Anakomoza ku kuba barahuriye mu bukwe bwa bagenzi babo bombi bari batashye.
Ati: “Ninjye wamushatse, hari ubukwe narinamubonyemo yambariye abandi bantu mpita mpamagara umuntu waruri gufata amafoto ndamubwira nti mbabarira undemere ampa contact(Nimero ya telephone)..ndamuvugisha abanza kubyanga ariko ndahatiriza bimara amezi menshi ariko uko nakomeje guhatiriza tuzakuganira muri uko kuganira rero bari ibyo nashimye mu miganirire yanjye nawe”.
Aha yavuze ko ari mu myiteguro y’ubukwe buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021, nubwo yifuzaga ko bwazitabirwa n’abakunzi b’umuziki we ariko bikaba bitazashoboka kubera icyorezo cya COVID-19.
Nemeye Platini wahoze aririmba mu Itsinda rya Dream Boyz yari ahuriyemo na Mujyanama Claude uzwi nka TMS ubu uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’America, indirimbo z’aba basore zikaba zarakunzwe n’abatari bakwe kuva batangira umuziki mu mwaka wa 2009, aho banatwaye igihembo cy’Irushanwa rya Primus Guma Guma.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…