Kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021,Perezida wa Repubukila y’u Rwanda Paul Kagame na Madame we Jeanette Kagame bakingiwe icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Kane ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu mujyi wa Kigali niho Umukuru w’Igihugu arikumwe n’Umufasha we baherewe urukingo rw’Icyorezo cyugarije Isi kuva mu Mpera z’umwaka wa 2019.
Bakigera kuri ibi bitaro aba bombi bahawe ibyicaro byagenwe, ubundi bahabwa urukingo rwa COVID-19, ni nyuma y’uko izi nkingo zatangiye gutangwa mu bihigu bitandukanye ku Isi harimo n’u Rwanda.
Mu Rwanda izi nkingo zikaba zaratangiye gutangwa mu gihugu kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 05 Werurwe 2021, igikorwa cyo gutanga inkingo mu gihugu hose zatangiye gutangwa zihabwa abari mu byiciro biri mu gaka ko kwandura iki cyorezo cyangwa abakora imirimo ituma bashobora kwandura vuba. Aha harimo; Abaganga bita ku barwayi buri munsi n’abari ku ruhembe rw’imbere mu kurwanya iki cyorezo,abageze muzabukuru,abarwaye indwara zidakira,imfungwa n’abagororwa n’abandi…
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu Rwanda hagaragara umurwayi wa mbere wa COVID-19, muri Werurwe 2020 hamaze gufatwa ibipimo birenga miliyoni imwe, mu gihe abasaga ibihumbi 19,800 aribo bamaze kumenyekana ko banduye iki cyorezo kimaze guhitanga abasaga 270.
Amabwiraza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko n’ubwo inkigo za COVID-19 zatangiye gutangwa mu gihugu, abaturage bazakomeza kubahiriza ababwiriza yose y’ubwirinzi nk’uko bisanzwe, kugeza byibura Igihugu kigeze ku ntego gifite yo kuzakingira abagera kuri 60% by’abaturage. Iyi ntego Leta y’u Rwanda yihaye ikaba iteganyijwe kuzagerwaho bitarenze muri Kamena 2022.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…