Umwaka urashize OMS yemeje ko COVID-19 ari icyorezo cy’Isi yose. Dore uko cyakwiriye Isi

Kuva tariki ya 11 Werurwe 2020 kugeza kuya 11 Werurwe 2021, hashize umwaka Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi rizwi nka OMS cyangwa WHO ryemeje ko COVID-19 ari icyorezo cy’Isi yose cyangwa Pandemic mu rurimi rw’icyongereza.

Kuva OMS yakwemeza ko iki cyorezo aricyo Isi yose, kuva icyogihe kugeza uyu munsi  hamaze gupfa abarenga Miliyoni 2.6 bazize COVID-19. Nubwo uyu munsi ibihugu byinshi birimo gutanga urukingo ariko abantu baracyasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Bushinwa mu mujyi wa WUHAN kimaze guhitana abasaga Miliyoni 2.6 ku Isi yose. Miliyoni 118 baracyanduye, miliyoni 66.8 muri bo barakize. Icyorezo cya COVID-19 cyakomeje kwihinduranya havuka andi moko yacyo mashya, uburyo bwo kuyirinda bwacyeneseje ibiugu n’abantu ku giti cyabo, gusa kuri uyu munsi ibikorwa byo gukingira abantu byaratangiye.

Ntabwo byaribyamenyekana niba nyuma y’uko abantu bamaze gukingirwa, icyorezo cya COVID-19 kizaba kirangiye ku Isi ku buryo abantu basubira mu buzima bahozemo.

Iyo witegereje usanga imibereho y’abantu ku Isi yaraindutse,aha uhereye ku gukaraba intoki kenshi,kwambara agapfukamunwa, Ibikorwa by’ubucuruzi byafunzwe,ingendo ku Isi zahagaritswe,gusaba abantu kuguma mu ngo zabo,inama n’imirimo isanzwe bisigaye bikoreshwa ikoranabuhanga cyangwa bigakorerwa mu ngo.

Iki cyorezo gisa n’icyahinduye ubuzima bw’abatuye Isi bose ntanumwe uvuyemo,Tariki ya 11 Mutarama 2020, nibwo Ubushinwa bwatangaje umuntu wambere wishwe na Virusi yari itaramenyekana icyo gihe,nyuma byaje kumenyekana ko ari Corona Virusi itera indwara yiswe COVID-19.

Uwahitanwe nayo bwambere yari umugabo w’imyaka 61 wakoreraga ku isoko ryagurishwagamo inyamaswa z’igasozi mu mujyi wa Wuhan  mu Bushinwa. Nta makuru ahagije yatangajwe kuri uyu muntu wambere wishwe na COVID-19 mu Isi yose.

Uyu mujyi wa Wuhan wahereyemo iki cyorezo ubu abawutuye bavuga ko ariko gace kambere gatekanye katarangwa mo Corona Virusi kurusha ahandi hose ku Isi. Nyuma y’ibyumweru bibiri hatangajwe umuntu wambere wishwe na COVID-19 mu Bushinwa, muri uyu jyi n’utundi duce byegeranye twashyizwe mu kato.

Uko icyorezo cyazengurutse Isi yose mu gihe gito

Tariki ya 12 Mutarama 2020, nibyo Ubushinwa bwatangaje ku mugaragaro imiterere y’agakoko ka Corona kuburyo Abashakashatsi ku Isi yose batashoboraga kubona imiterere yako ngo bibafashe kugashakira umuti cyangwa urukingo.

Tariki ya 13 Mutarama 2020 hatangajwe umuntu wambere wanduye iki cyorezo hanze y’Ubushinwa mu gihugu cya Thailand .Tariki ya 14 Mutarama 2020, abantu 41 bonyine mu Isi yose nibo bari bamaze kwandura iki cyorezo.

Tariki 22 Mutarama 2020 nibyo Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS, ryemeje amakuru y’uko iyi ndwara yandura hagati y’umuntu n’undi. Kuya 28 Mutarama 2020, umuyobozi wa OMS yagiye Beijing mu Bushinwa kureba uko bari guhangana n’iki cyorezo.

Tariki ya 03 Gashyantare 2020, OMS yasohoye amabwiriza agomba gukurikizwa n’ibihugu n’abantu kugiti cyabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Tariki 12 Gashyantare 2020, OMS yatumije impuguke mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero ziturutse hirya no hino ku Isi ngo baganire uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo.

 COVID-19 yahise ikwira muri Afurika

Tariki ya 14 Gashyantare 2020, umuntu wambere wanduye iyi ndwara nibwo yagaragaye ku mugabane w’Afurika mu gihugu cya Misiri.

Tariki ya 14 Werurwe 2020, nibwo mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye iki Cyorezo, icyo gihe abashakashatsi hirya no hino ku Isi bari baratangiye gushaka umuti ndetse n’urukingo by’iyi ndwara. Muri; Mata,Gicurasi,Kamena nibwo hakwirakwiriye amakuru avuga ko umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura Maraliya uzwi nka Hydroxychloroquine waba uvura Corona Virusi, gusa aya makuru yaje kunyomozwa n’impuguke ku birebana n’ubuvuzi.

Guhera muri Gicurasi, ubwo icyorezo cyari cyaratangiye kwica umubare mu nini w’abantu mu bihugu byo irya no hino ku Isi nk’Ubutaliyani, USA, Ubwongereza, Ubufaransa na Bresil, Ubushinwa bwo bwari bwaratangiye kugabanya umuvuduko w’iki cyorezo.

Tariki ya 21 Kamena 2020,nibwo umugabane w’Afurika wujuje abantu ibihumbi 200 banduye, Afurika byayifashe iminsi 98 kugirango igire abantu ibihumbi 100 banduye Corona Virusi, ariko byafashe iminsi 18 yonyine kugirango igire abantu ibimbi 200 banduye.

Iki gihe nibwo umuvuduko w’ubwandu muri Afurika wari urimo uzamuka cyane,70% by’abicwaga n’iki cyorezo ku mugabane w’Afurika bari abo mu bihugu 5 byonyine aribyo; Algeria, Misiri,Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudani.

Icyo gihe Afurika yari imaze gupfusha abantu ibihumbi 5600 bonyine,Abashakashatsi bavugaga ko uyu mugabane uzapfusha abantu benshi kuberako ubwirinzi bwabo bugoye kandi ubuvuzi bwabo bukaba buri ku rwego rwo hasi.

Icyo gihe kandi ibihugu byakomezaga gutangaza igihombo cy’ubukungu byatewe na COVID-19 ndetse hatangira gushyirwaho ibigega nzahura bukungu.

Inkingo zakozwe igitaraganya zitangira gutangwa ku Isi yose

Tariki ya 15 Nyakanga 2020, hirya no hino ku Isi hari hakomeje amagerageza y’inkingo za COVID-19 ndetse ibiugu 165 nibwo byahise byishyira hamwe byiuriza mukiswe COVAX aribyo bufatanye bugamije kuzasaranganya urukingo mu buryo bukwiye mu gihe rwabonetse.

Iki gihe hari hashize amezi 7 yonyine icyorezo cyadutse ariko hari haratangiye amagerageza y’Inkingo, ni ubwambere mu mateka y’Isi hakozwe urukingo ku muvuduko ungana gutyo, kuvumbura no kugerageza inkingo byatangiye hakiri kare cyane kuberako ku Itariki ya 02 Werurwe 2020, hari Laboratwari yo muri Leta zunze ubumwe z’America yavuze ko yageragereje urukingo bwambere ku muntu.

Uyu munsi hashize umwaka wose iki cyorezo cyemejwe nk’icyo Isi yose, nyamara urukingo rwacyo ubu rurimo gutangwa, hari amoko menshi y’inkingo z’iki cyorezo yamaze kuvumburwa arimo urwakozwe; n’Abashinwa,Abarusiya,Abahinde,Abongereza, n’urwakozwe n’Abadage.

Ubu hamaze gutangwa Inkingo Miliyoni 300 mu bihugu 140 nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa. Mu gutanga izi nkingo byagaragaje uburyo ari ubusumbane bw’amikoro hagati y’ibihugu by’Isi. Ibihugu bikize byatangiye gukingira abaturage babyo hakiri kare ndetse byabonye inkingo zihagije mugihe hari abaturage benshi bo mu bihugu bikennye bagitegereje kubona urukingo.

Tariki ya 05 Werurwe 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye gukingira COVID-19, gusa abakingiwe baracyasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo nk’uko bisanzwe harimo; Kwambara agapfukamunwa, Gukaraba kenshi gashoboka no guhana intera ihagije hagati y’Ubuntu n’undi ahateraniye abantu benshi.

Ubu muri Leta zunze ubumwe z’America, abantu bakingiwe bagahabwa inkingo 2 zisabwa bashobora guhura n’abandi bakingiwe bagahurira mu nzu imwe batambaye udupfukamunwa cyangwa ngo basabwe gushyira intera hagati yabo, gusa kubahiriza amabwiriza rusange bigomba gukomeza mu bihugu byose n’ubwo gukingira birigukorwa. Bikaba biteganywa ko gusubira mu buzima busanzwe bizakorwa ari uko abantu bose bakingiwe ariko nabyo bikazajya bikorwa buhoro buhoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *