Karasira Clarisse Umuhanzikazi uririmba indirimbo zitandukanye yibanda ku ri Gakondo(Umuco Nyarwanda), yavuze ibigwi by’Abagore b’Abanyarwandakazi afata nk’ikitegererezo mu kuzamura umuziki w’Abategarugori mu Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Gatandatu, uyu Muhanzikazi yatunguye bagenzi be bafatwa nk’abubatse amateka mu Rwanda abashimira ibyo bakoze umwe ku wundi.
Ku ifoto yifashishije iriho abahanzi 12 yagize Ati:”Muri iyi minsi twizihiza imbaraga z’umugore, nifuza kubashimirira aba bahanzi b’abagore mu muziki nyarwanda ni Intwarane. A. Si bo bonyine,hari benshi bo gushimwa nawe wakongeraho abandi. B. Sinabakurikiranyije nkurikije ubuhangange bwabo. Bose ni abadahigwa”.
Aha yakomeje avuga ibigwi bya buriwese ahereye kuri Kamariza kugeza kuri Odda paccy.
1. Kamaliza: Uyu we sinabona uko muvugira aha!
2. Kayirebwa: Iyi nyambo y’icyeza, Ikirenga mu bahanzi,umubyeyi w’abantu n’inganzo na we sinabona uko muvugira aha.
3.Suzane Nyiranyamibwa: Uyu mubyeyi yitangiye inganzo, gakondo y’u Rwanda arayisigasira, ahoza benshi amarira, atera ingabo ingabo mu bitugu….
4.Mariya Yohana: Umubyeyi w’urugero ejo hashize, none n’ejo..
5. Sophie Nzayisenga: Umugore wazamuye ibendera ry’u Rwanda mu barwo no mu mahanga kubw’Inanga abereye umuhanga!
6. Uwera Florida: Umubyeyi wahimbye indirimbo nziza nshyinshi ntahigwa mu buhanga, mu ijwi no mu njyana.
7.Miss Jojo: Nizere ko mumukumbuye muri benshi! Njye namumenyeye ku ndirimbo ye Beretirida, yahanuuraga abakobwa. Yazanye n’ikiragano gishya cya muzika turimo twese, yarakoze kuduhimbara.
8. Miss Shanel: Ese ubundi uraho Nyejwi ryatangaje benshi,inganzo yawe ikaneza abantu kugeza n’ubu! Yaserukiye u Rwanda na n’ubu komeza!
9.Butera Knowless: Imyaka irenga 10 mu muziki uri umukobwa ntabwo biba byoroshye, abacantege benshi ntibabura ariko yakomeje kwerekana ko ari intwarane! Na n’ubu muzika ye irakataje, komeza!
10. Liza Kamikazi: Nawe rero kumubabwiraho byinshi birangora kuko uretse ubuhanga n’ibigwi muri muzika ye n’ubu mu kuramya Imana, ni urugero rwa benshi mu myitwarire!
11. Aline Sangwa: Ni umugore w’umunyembaraga cyane muri uru ruhando,yitangiye umuco kuva mu buto bwe, ashinga amatorero. Ubu ni we uyoboye Intayoberana ziri mu byiciro binyuranye. Iyo ugeze mu Uruyange aho atoza abana bagera mu 100 , ukanareba aho yabagejeje hose… akwiye ishimwe!
12. Oda Paccy: Ashimirwe kuba umukobwa wakoze ibitari bisanzwe mu muziki akora mu njyana ya HipHop/Rap. Benshi na bo yaberetse ko bishoboka.
N’abandi ndabakunda,nkabasabira.
Nezezwa no kubona umugore cyane umuhanzi ajya mbere cyane ko bitaba byoroshye.
Karasira Clarisse Umuhanzikazi wakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake nka; Gira neza, Ntizagusuke,Twapfaga iki, n’izindi.. Abaka aherutse gusohora indirimbo “Njye nawe” yahuriyemo n’umuhanzi ukizamuka uzwi nka Patrick Karabokimana.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…