UBUZIMA

Ingendo hagati y’uturere n’umujyi wa Kigari zafunguwe,uturere tumwe turakumirwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafynguye ingendo hagati y’uturere n’utundi n’umugi wa Kigali, ariko tumwe mu turere dukomeza gukumirwa.

Advertisements

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, yemeje imyanzuro y’Inama nk’iyi yaherukaga guterana kuya 19 Gashyantare 2021 yigaga ku ngamba zo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Nyuma y’igihe kirenga hafi amezi 2, ingendo zihagaritswe hagati y’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali, iyi nama yemeje ko ingendo hagati y’uturere n’utundi ndetse n’umujyi wa Kigali bifungurwa, uretse uturere twa; Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomeje gufingwa.

Iyi nama kandi yahinduye n’amwe mu mabwiriza yakurikizwaga kuko igihe cyo kugera mu rugo cyongerewe kuva saa 09:00 z’ijoro kugeza saa 04:00 za mugitondo. Aho mbere yari saa 08:00 kugeza saakumi za mugitondo.

Inama nk’iyi ikazongera guterana nyuma y’iminsi 15 uhereye igihe iyi myanzuro itangarijwe. Iyi myanzuro mishya ikaba iratangira gukurikizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021.

 

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago