Perezida Magufuli wa Tanzania yapfuye

Dr John Pombe Joseph Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima, yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.

Byatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 yanyujije kuri Televiziyo y’iki gihugu TBC.

Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

Visi Perezida Suluhu yakomeje avuga ko mu minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.

Mu itangazo yagejeje ku banya-Tanzania, Visi Perezida  Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.

Ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye. Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana.’’

Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’

Nyakwigendera Dr John Pombe Joseph Magufuli yagiye ku butegetsi muri Tanzania kuva tariki 05 Ugushyingo 2015, ahagarariye ishyaka rizwi nka Chama Cha Mapinduzi. Ni Perezida wa 5 wayoboye igihugu cya Tanzania, akaba atabarutse afite imyaka 61.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *