Amabendera y’u Rwanda arururutswa kugera hagati kuzageza igihe Magufuli azashyingurirwa

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho icyunamo mu gihugu hose guhera uyu munsi tariki 18 Werurwe 2021, kugeza ku munsi uwari Perezida wa Tanzania Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli azashyingurirwaho.

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe iri tangazo rigira riti: “Murwego rwo kwifatanya mu kababaro n’Igihugu cy’abavandimwe ndetse n’abaturage ba Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya kubera Urupfu rw’uwari umukuru w’cyo Gihugu, Nyakubahwa Dr John Pombe Joseph Magufuri.

Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera uyu mu so kuzageza ku munsi Nyakwigendera Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya azashyingurirwa. Amabendefa y’u Rwanda n’ayo umuryango y’Afurika y’Uburasirazuba arururutswa kugera hagati mu Rwanda hose ndetse no muri Ambasade zarwo.

Dukomeje kwifatanya no kwihanganisha Abaturage n’Ubuyobozi bwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya ndetse n’Umuryango wa Nyakubahwa Perezida Magufuli”.

Urupfu rwa Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Joseph Magufuli, rwatangajwe na Visi Perezida w’iki Gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Tanzaniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *