Hatangijwe inyigo yo kwandikisha ibiranga amateka y’u Rwanda mu murage w’Isi

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri hagaragajwe uko bimwe mu biranga amateka y’u Rwanda byakwandikishwa mu murage w’Isi bikamenyekana ku rwego mpuzamaanga.

Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’umuryango mpuzamahanga wa UNESCO, yahuje abahanga mu bushakashatsi ku Mateka y’u Rwanda,abanditsi , n’abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga bifite aho bihurira n’amateka y’u Rwanda ndetse n’umurage gakondo w’igihugu, aho bareberaga hamwe uburyo bimwe mu bigaragaza amateka y’u Rwanda byakwandikishwa mu murage w’Isi.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama yo kuva kuya 24-25 Werurwe 2021 bavuga ko u Rwanda rufite ubukungu bwinshi rukwiye kugaragaza mu murage w’Isi.

Nyirabahizi Beata  usinzwe Inkoranyabitabo y’Igihugu mu Nteko y’ururimi n’umuco(National Library),

Yagize ati:”Mu byukuri u Rwanda rufite ubukungu bwinshi, niyo mpamvu turimo turebera  hamwe  ibyajyanwa muri UNESCO(Ku mutungo w’Isi ), uyu munsi ni uwo gushyiraho komite y’gihugu y’Umurage w’Isi, akaba ariyo mpamvu mu matsinda atandukanye twakoreye aha kugirango turebere hamwe icyo twashyira mu murage w’Isi, mbese twaha agaciro nk’Abanyarwanda kuko biragaragara ko dufite ubukungu bwinshi twakwandikisha ariko hagomba kubanza ibiri ku rwego rw’igihugu kikabanza kubyemeza  hagakurikiraho, kubyemeza ku rwego rw’akarere, noneho  hagakurikiraho kubyemeza ku rwego rw’Isi, uyu rero niwo mukoro wacu ariko ibyajya mu murage w’Isi turabifite”.

Umunyamabanga  wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO mu Rwanda-CNRU  Mutesa Albert, avuga ko iyi mana igamije kunguranga ibitekerezo bibukiranga ibisabwa byose kugirango u Rwanda rwandikishe amateka mu murage w’Isi.

Ati: “Twatumije abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’inyandiko z’umurage, twahamagaye ababishinzwe mu bigo bitandukanye by’igihugu, abashakashatsi  bikorera, ni abantu bafite ibitekerezo kuko n’inama nyunguranabiketerezo. Byari nko gutangiza iyi gahunda ya UNESCO yiga ku bireba Umurage w’Isi(Memory of the world)… kwari ukugirango twibukiranye twumve iyi gahunda igamije iki? Iteye gute cyangwa ikora gute?. Aha niho twagiye twibukiranya ibigize umurage gakondo twajyana mu murage w’Isi”.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama bigiye kwigwaho niba byakwandikishwa harimo ; Inganji karinga, Umurage w’Ingoro y’Amateka ahazwi nko mu Rukali I Nyanza, Ibitabo by’abanditsi b’amateka nka Alexis Kagame, aha kandi hanagarutswe ku nsbyinguranyandiko zitandukanye z’igihugu harimo n’Izo Inkiko gacaca zagaruye ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri kandi hanashyizweo komite ku rwego rw’igihugu yasinzwe gukurikirana iyi gahunda yo kwandikisha amateka mu murage w’Isi yiswe Momory of the world.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite amateka menshi  yabiranze mu bihe bitandukanye ku Isi, ndetse ayo mateka akaba akurura abanyamahanga bifuza kuyamenya bakanasura aho ingoro z’amateka ziherereye.

Kwandikisha bimwe mu biranga amateka y’u Rwanda mu murage w’Isi ni amwe mu mahirwe y’Igihugu mu kuzongera umubare w’Abagisura bikanazamura iterambere ry’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *