Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.
Ibikubiye muri aya mabwiriza mashya
a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00).
b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zizakomeza. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zizasubukurwa.
c. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00) mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.
d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
e. Inama zikozwe imbonankubone (physical meetings) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.
f. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
g. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00 PM).
h. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.
i. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Mbili za nimugoroba (8:00 PM).
j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.
k. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
l. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.
Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.