Mu muganda wahuje Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro,rwibukijwe inshingano zarwo mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mu ganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 03 Mata 2021 ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro,wanatangirijwemo igihembwe cyahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kizanatangira kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Avuga ku bakoresha Imbuga nkoranyambaga bagapfobya Jenocide, Hon.Senateri Ntidendereza William, yabwiye urubyiruko ko Imbuto z’umugisha zera ku giti cy’Umuruho.
Yagize ati:”Ndagirango mbahe impamba yo gutahana(Take away),mu Kinyarwanda bagira umugani uvuga ngo, imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho, Umunyarwanda agakora akazagira umugisha ariko yabanje gukora, none rero ako mbabwiye mutahana uyu munsi mwirinde abashaka guhindura uwo mugani wacu, ni nkaho bababwira ngo Imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umugayo, niko bashaka kubihindura.”
Shema Kenneth Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro, avuga ko ubutumwa bahabwa nk’urubyiruko bagomba ku busigasira.
Ati: “Ni ubutumwa twakiriye neza kandi tugomba ku busigasira, mu byukuri ni ubutumwa bwumvikana kuko baduhaye ingero z’abakoresha Imbuga nkoranyambaga mukugoreka amateka yacu, iyo Take away tuzayikura mu maboko yacu kandi dukora ibikwiye, nicyo nabwira bagenzi banjye batari hano ko dukwiye kugerageza tugakora ibikwiye kugirango twubake ahazaza hacu beza kuko nitwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka”.
Mu butumwa yahaye urubyiruko,Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu kwigisha urubyiruko.
Yagize ati:”Ubutumwa bwa mbere ni ubwo gushimira kuko intambwe akarere kacu kagezeho ni nziza mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ariko n’ubwo tugeze aheza hari ahandi tugomba kujya. Hari ubwo tujya tubona ibikorwa birimo ingengabitekerezo, ubutumwa ni uko nasaba abantu bose kureka ingengabitekerezo, nta nyungu n’imwe iba mu ngengabitekerezo, turasaba abantu bose gukorera hamwe bakubaka ubumwe n’ubwiyunge muri bo, no mu baturanyi babo, turasaba kandi ababyeyi gukomeza kuganiriza abana babo gukomeza ku baganiriza ukuri ku mateka yaranze igihugu cyacu”
Aha yakomeje asaba urubyiruko gusigasira ibyiza Igihugu kigezeho.
Ati” Ngasoza nsaba urubyuruko gukomeza kuba inkomeza mihigo z’igihugu, nibo bafite umukoro wo gukomeza ibyiza igihugu cyacu kigezeho; haba iterambere,haba mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, turabasaba gukomeza kwigaragaza no kumva ko urubare rwabo rukenewe ni ntasimbuzwa,nibifashishe ubumenyi bafite,n’ imbaraga bafite bakore ibikorwa by’amaboko nk’ibi ariko banatange ubutumwa babugeze hirya no hino , ukuri kw’igihugu cyacu gukomeze kumenyekane,Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwe, abishwe bibukwe kandi dukomeze twamagane abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muganda w’urubyiruko rw’akarere ka Kucukiro wakozwe hakorwa isuku ku Rwibutso rwa Nyanza,wahuriwemo n’urubyiruko rwaturutse mu byiciro bitandukanye harimo; Urubyiruko rw’Abakorerabushake, urwo mu nama y’igihugu y’Urubyiruko,Abo mu Rugaga rw’Umuryango RPF Inkotanyi, n’Inzgo z’Abagore.
Ukaba wateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kicukiro n’inzego z’Urubyiruko ndetse n’Abagore mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ari nawo watangirijwe mo igihembwe cy’Ubumwe n’ubwiyunge gitangira tariki ta 07 Mata kuzageza ku minsi ijana irangiye. Aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…