INKURU ZIDASANZWE

#Kwibuka27: Perezida Kagame na Madamu we bacanye urumuri rw’Ikizere

Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu we Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo abadipolomate batandukanye n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.

Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zirakomereza muri Kigali Arena ahatangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Muri 2004 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

DomaNews.rw

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

6 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

6 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago