Prince Philip umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yitabye Imana

Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse ku myaka 99, nk’uko bitangazwa na Buckingham Palace.

Philip yashakanye na Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y’uko aba umwamikazi.

Itangazo ry’ingoro y’umwamikazi (Buckingham Palace) rigira riti: “N’akababaro kenshi ko Umwamikazi yatangaje urupfu rw’umugabo we, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh. Nyiricyubahiro yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo i Windsor Castle.”

Igikomangoma Philip n’Umwamikazi babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n’abuzukuruza 10.

Umuhungu wabo wa mbere, igikomangoma cya Wales, Igikomangoma Charles, yavutse mu 1948, akurikirwa na mushiki we Igikomangoma Anne wavutse mu 1950, na Duke wa York Igikomangoma Andrew wavutse mu 1960 na Earl wa Wessex, Igikomangoma Edward, wavutse mu 1964.

Igikomangoma Philip yavukiye mu Bugiriki tariki 10 z’ukwezi kwa gatandatu 1921.

Se, yari Igikomangoma Andrew w’Ubugiriki na Denmark, yari umuhungu muto w’Umwami George I wa Hellenes.

Nyina, Igikomangoma Alice, yari umukobwa wa Louis Mountbatten n’umwuzukuruza w’Umwamikazi Victoria.

Prince Philip yamaze imyaka 65 ashyigikiye umwamikazi Elizabeth II aza gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, anahagarika kongera kugaragara mu mirimo ya Leta mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *