Ibitsina by’abagabo bisaga 7000 byafatiwe mu Bushinwa biturutse muri Afurika

Ibitsina by’abagabo 7.221 byafatiwe ku Cyambu cya Shangai mu Bushinwa n’inzego zishinzwe gasutamo muri iki gihugu aho byari biri mu bwato buturutse muri Nigeria ku Mugabane wa Afurika.

Ibi bice by’umubiri byari bihishwe muri kontineri ikonjesha byafashwe mu gihe ubwato bwageraga kuri iki cyambu cya Shangai nyuma y’amakuru inzego zo kuri gasutamo mu Bushinwa zahawe n’umuntu utaramenyekana.

Ikinyamakuru Harare Live cyatangaje ko ibi bice by’umubiri [ibitsina-gabo] byari bipakiwe mu dusanduku 36 twanditseho ’imineke’ imbere muri firigo ikonjesha.

Ubwato byarimo bwavaga i Lagos muri Nigeria; bwarimo abakozi babwo n’abashinzwe kubuyobora bane, Aba-Marines ndetse n’abaturage babiri bo muri Cameroun. Bose bahise batabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Gasutamo mu Bushinwa, Li Wu, yavuze ko umubare munini w’imitwe yitwaje intwaro muri Afurika ikoresha icuruzwa ry’ingingo z’imibiri y’abantu kugira ngo abayibarizwamo babashe kubona amafaranga abatunga.

Chinese Authorities Seize 7,221 African P_enises Aboard Nigerian Ship

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *