Kuri uyu wa 13 Mata 2021 amazi yo mu kiyaga cya Ruhondo yazamutse ajya mu kirere, ibintu byateye abantu urujijo n’ubwoba bamwe batangira kwibaza niba imperuka ije cyangwa ari ikindi, gusa ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere cyaje gutangaza ko ari “ISATA”.
Bamwe mu bantu baturiye iki kiyaga kiri mu Majyaruguru mu karere ka Burera bavuze ko ‘Isata’ ari ibintu bikunda kuba kuva kera aho ngo bijya biba ari na nijoro bugacya byarangiye.
Ubusanzwe amazi aratembera akava mu kirere (igihe imvura igwa) akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo andi agatemba agana imigezi n’inzuzi nazo zigashyira ibiyaga n’inyanja.
Ku rubuga rwa Twitter, Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) ibi bintu byabereye muri iki kiyaga kuko abantu benshi batangiye kubyita ikimenyetso giturutse ku Mana.
Meteo Rwanda yasubije ko ari “Isata yo mu mazi ari ibintu bisanzwe.
Ngo ni ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biri.
Meteo Rwanda yaburiye abatuye muri ako gace ko batagomba gushungera kugirango birinde ibyago bishobora guturuka kuri iyo SATA.
Bati: “Ntabwo byirindwa, ahubwo abantu babibonye bakwirinda gushungera, kuko ishobora kwimuka ikaza imusozi, ikaba serwakira. Ikindi hari inyamaswa zisanzwe ziba mu mazi zishobora kwikanga zikaza i musozi zikaba zagira ibyo zangiza birumvikana harimo n’abantu”.
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…